Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Danny Vumbi mu gitaramo cy’akateraboneka kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma yo kuzanira abahanzi batandukanye muri H-Zone Gikondo maze bagataramira abahagana ku buryo bushimishije, kuri ubu MIG Ltd yongeye kwibuka abahagana ibazanira umuhanzi Danny Vumbi umwe mu bahanzi 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6.

Iki gitaramo cya Danny Vumbi biteganyijwe igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, bizaba ari ibishyushye aho uyu muhanzi azaririmbira abakunzi ba muzika by’umwihariko abafana be, ndetse anabashimira uburyo bakomeza kumutera ingabo mu bitugu.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko uyu mugabo uri kubica bigacika muri muzika nyarwanda azaba yabukereye ndetse yiteguye kuririmbira abafana be indirimbo ze zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse na Danny Vumbi yamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo ze zose yiteguye kuzazibaririmbira. Nabwira umukunzi wa muzika ye wese ko bizaba ari ibicika ku cyumweru kuko ni ibirori bizaba binogeye ijisho."

Kugeza ubu Danny Vumbi na we yemeza ko azataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo yiteguye kubaririmbira ndetse akabereka ko azirikana uburyo bamushyigikira ndetse bakanateza muzika nyarwanda imbere.

Ngo umuntu wese uzaba yitabiriye iki gitaramo azabona ibirori bishimishije cyane ko ngo abahishiye ibyiza byinshi azabagezaho kuri uwo munsi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, aho guhera ku isaha ya Saa mbiri (8:00 PM) ibirori bizaba byatangiye, abazaba bakitabiriye bazaba basusurutswa n’umu Dj w’inzobere mu kuvanga umuziki ndetse uyu mu Dj akaba ari n’umwe mu bakobwa bashaka kugaragaza ko umukobwa yashobora gukora ibyo umuhungu akora, uyu nta wundi ni Dj Iran.

Akarusho muri iki isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya sa yine umukobwa wambaye neza akikwiza azahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X