Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Danny Vumbi yiyemeje kwereka abafane ba muzika nyarwanda agashya muri H-Zone Gikondo

Mu gihe habura amasaha make ngo igitaramo cy’umuhanzi Danny Vumbi kiza kubera muri H-Zone Gikondo kibe imyiteguro ni yose ndetse uyu muhanzi yatangaje ko aza kugaragariza abakunzi ba muzika nyarwanda agashya.

Iki gitaramo cya Danny Vumbi biteganyijwe igitaramo kiba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, bikaba ari ibishyushye aho uyu muhanzi ari buririmbire abakunzi ba muzika by’umwihariko abafana be, ndetse anabashimira uburyo bakomeza kumutera ingabo mu bitugu.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kiri bube kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, ngo biraba ari ibintu bishyushye kuko uyu mugabo uri kubica bigacika muri muzika nyarwanda aba yabukereye ndetse yiteguye kuririmbira abafana be indirimbo ze zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu.

Kugeza ubu Danny Vumbi na w yatangaje ko yamaze kwitegura bihagije ndetse ari buze gutaramira ababa bari muri H-Zone cyane ko ngo yiteguye kubaririmbira ndetse akabereka ko azirikana uburyo bamushyigikira ndetse bakanateza muzika nyarwanda imbere.

Ngo umuntu wese uba yitabiriye iki gitaramo arabona ibirori bishimishije cyane ko ngo abahishiye ibyiza byinshi abagezaho kuri uyu munsi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, aho guhera ku isaha ya Saa mbiri (8:00 PM) ibirori bikaba byatangiye, ababa bakitabiriye bakaba basusurutswa n’umu Dj w’inzobere mu kuvanga umuziki ndetse uyu mu Dj akaba ari n’umwe mu bakobwa bashaka kugaragaza ko umukobwa yashobora gukora ibyo umuhungu akora, uyu nta wundi ni Dj Iran.

Akarusho muri iki isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya sa yine umukobwa wambaye neza akikwiza arahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Impala - 9/10/2016 saa 20:32

Dushyigikiye abahanzi bose batazi gusa gucira muri Micro Danny akaba abari kwisonga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X