Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dany Nanone agiye gutegura irushanwa ry’umupira w’amaguru

Dany Nanone agiye gutegura irushanwa ry’umupira w’amaguru rizitirirwa ikigega Agaciro Development Fund ( AgDF). Ni mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo gutera inkunga Ikigega AgDF binyuze muri gahunda ya Ihundo Campaign.

Iki gikorwa kije mu rwego rwo kongera amafaranga uyu muhanzi akusanya mu cyo yise "Ihundo Campaign", igamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gutera inkunga ikigega cy’AgDF, akaba avuga ko ari igikorwa kizamufasha kugera ku ntego yiyemeje.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Umuhanzi Danny Nanone yagize ati: "Ihundo twararyaguye, dushyiramo n’ibindi bikorwa byadufasha kuryumvisha abantu benshi kandi n’amafaranga akiyongera. Muribyo harimo nka shampiyona y’umupira w’amaguru twise ‘Agaciro Cup’, aho amakipe azahura agahatanira igikombe n’amafaranga runaka.’

’Urabyumva rero no kwinjira bizaba ari amafaranga, hanyuma muri ayo yinjiye hagire aba ayo guhemba amakipe ndetse n’ayinjira mu Ihundo. Ni gahunda yamaze kwemerwa, ariko turacyavugana n’amakipe azitabira ndetse no gushaka amatariki nyayo byaberaho, gusa biri muri gahunda y’ibyo tugomba gukora ngo tugere ku ntego twihaye."

Si iki gikorwa gusa kandi yari ahugiyemo muri yi minsi kuko avuga ko yari mu bikorwa byo kuzenguruka mu bigo by’amashuri nk’ahantu hari urubyiruko rwinshi mu rwego rwo kubasobanurira.

Dany yagize ati: "Twafashe umwanya tuzenguruka mu bigo by’amashuri nk’ahantu hari urubyiruko rwinshi. Twakoze inama na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri badufasha guhuriza abanyeshuri hamwe kugira ngo tubasobanurire, tubumvishe neza, cyane ko n’ubwo icyo tugamije cyane ari ukubona amafaranga ariko na none turagira ngo dushyire mu bantu n’imyumvire yo kwihesha agaciro no kwigira.’

’ibiruhuko byatangiye tumaze gukorera mu bigo bigera kuri bine harimo: Amie des enfants, FAWE Girls School, Saint Joseph i Nyamirambo n’ikigo cyitwa PORTIGAL cy’i Mageragere. Turateganya no gukomerezamu bindi nyuma y’ibiruhuko."

Tubibutse ko iyi gahunda ya Ihundo Ihundo Campaign, Danny Nanone yayitangiye ubwo yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, aho ku ikubitiro yashyize mu kigega Agaciro Development Fund ibihumbi maganatanu y’amanyarwanda (500000frw)

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umusaza ukuzi - 5/11/2016 saa 23:53

Ariko ye Ihundo kuzamura nawe atizamuye mbega kubyara nabi muzashake maman we murebe akazi akora aho ubukene bwamwishye akaba yamubereka shwii ashaka iki yerekana nyirakuru naho mama we akora akazi ko murugo nawe ngo ni za ba star maye Nyagasani azabikubaza ntuzigera utera imbere igihe cyose utarajya mu birenge byumubyeyi wawe umusabe imbabazi nuzamuka nzabe itouche
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X