Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Derek yatangaje ko yisubiriye kuba ingaragu

Nyuma y’uko umuhanzi Olivis ubarizwa mu itsinda Active, abenzwe na Miss Vanessa Raissa Uwase, kuri ubu Derek Sano wo muri iri tsinda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yasubiye kuba ingaragu, ibi bikaba bivuze ko yaba yatandukanye na Miss Sandra Teta bari bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo.

Ni nyuma y’icyumweru Olivis wakundanaga na Miss Vanessa Raissa Uwase abenzwe ku mugaragaro n’uyu mukobwa wabinyujije ku rubuga rwa Snapchat, aho yagize ati:“Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda , Derek yavuze ko ibi bibaye ari ukuri atari ibihuha, ko atajya abeshya gusa yanga kugira ibindi byinshi atangaza bijyanye n’impamvu yaba yatandukanye na Sandra Teta.

Gusa Sandra Teta, we yavuze ko ibyo Derek yanditse kuri Instagram na we yabyumvise nk’inkuru ko atari ibyo bari bumvikanyeho ndetse avuga ko nta kidasanzwe kirimo ngo uretse kuba gusa abantu bari bamaze kubamenyera.

Kugeza ubu ntampamvu runaka yaba itumye uyu musore atandukana n’umukunzi we, ibintu bias n’aho ahuriyeho na mugenzi we Olivis.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

p pack - 23/06/2016 saa 06:57

Breaking news :" Miss Vanessa arimo gushakishwa na Polisi kubera gusambanya umwana (Olvis)"
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X