Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Diplomate ashenguwe n’intimba aterwa na ruswa yamunze muzika nyarwanda

Nyuma y’igihe gito abaraperi bagaragaje ko bafite ikibazo cy’uko injyana ya Hip Hop itagihabwa umwanya nk’izindi njyana mu Rwanda, kuri ubu umuraperi Diplomate aravuga ko afite intimba n’agahida aterwa no kubona indirimbo z’abahanzi zagakwiye kuba zikinwa ndetse zikoze neza zinagaragara mo ubuhanga atari zo zikinwa ku maradiyo, ahubwo abanyamakuru bamwe barenga bagakina indirimbo z’abahanzi batanashoboye zitanarangwamo ubuhanga na buke bitewe na ruswa (giti) baba batanze gusa.

Diplomate yavuze ko abahora ku maradiyo bacurangwa atari bo bahanzi b’abahanga mu Rwanda, ahubwo ngo muri bo abenshi ni ababa babitangiye amafaranga menshi ngo abe ari bo bacurangwa.

Aganira n’itangazamakuru, Diplomate yavuze ko ibi byatumye umuziki w’u Rwanda uhindura isura ukaba mubi.

Diplomate yagize ati: "Igihe cyaje kugera umuziki w’u Rwanda urahinduka. Mu gihe natangiriye umuziki ahagana mu 2009, nta ngufu nyinshi zari zihari mu micungire y’abahanzi (management) cyangwa se utundi tuntu tw’udutsiko tw’abahanzi (labels). Ubuhanga bw’umuhanzi nibwo bwamugurishaga bugatuma akundwa akamamara, ariko ubu ubuhanga bw’umuhanzi sibwo bumumenyekanisha."

Diplomate avuga ko kuba hari igihe cyageze agasa nk’utakigaragara mu ruhando rwa muzika nyarwanda ari uko yari yaracitse intege z’uko abakunzwe atari bo bahanga mu muziki nyarwanda.

Yagize ati: "Kera hahitingaga (kumenyekana cyane) impano, hagaragaraga umuntu kubera ko afite impano runaka itandukanye n’iy’abandi, ariko ibintu byaje guhindura isura biza kugeza kuri cya gihe abantu baza gutangira kwishyurirwa amafaranga menshi cyane kugira ngo bahore ku maradiyo, abantu bakishyurirwa amafaranga atabarika kugira ngo indirimbo zabo zihore ku maradiyo uyu muziki uzamo akavuyo kenshi cyane, uhindura isura."

Gusa uyu muraperi avuga ko yamaze kumenya uko umukino uteye nawe akaba yarahisemo gutangira gukorana n’abafite ifaranga.

Si Diplomate wenyine uvuze ku kibazo cy’uko kuri ubu umuhanzi ufite impano atari we ukundwa ahubwo hakundwa umuhanzi watanze amafaranga (ruswa) ngo akunde akomeze akinwe ku maradiyo, dore ko na bamwe mu banyamakuru bagiye babivugaho ariko bakagenda batwama na bagenzi babo bitewe n’inyungu babikuramo.

Ibi Diplomante avuga byagiye bivugwaho kenshi ko ari byo bigenda bituma umuziki uta agaciro, aha twavuga nka Dj Adams yakunze kugaruka ku kibazo cy’uko abahanzi bamwe bagirwa ibyo batari byo kuko batanze akantu (ruswa) nyamara ushoboye ufite n’ubuhanga ariko adafite ako kantu ntamenyekane.

Gusa kugeza ubu uretse Diplomate wenyine na bamwe mu bahanzi bagenzi be batangiye kugaragaza iki kibazo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

cyane - 8/08/2016 saa 18:07

Imiyoborere myiza n'iterambere bikaba biri he ubwo se?
Kanda hano umusubize

cyane - 4/08/2016 saa 23:31

Abasitari bacu na bo...
Kanda hano umusubize

- 4/08/2016 saa 23:05

umuhoza fanny ibyoyavuze ni byop? ahubwo mubagi ina koyomafaranga batanga ariyoya kabazamuye bakarekakwishyira murwego batariho
Kanda hano umusubize

- 4/08/2016 saa 23:00

umuhoza fanny
Kanda hano umusubize

ailichine - 4/08/2016 saa 11:10

jye ubu ndi muri chine gusa ibyo diplo avuze niba aribyo koko birababje ariko hari benshi narinzi batacyumvikana kandi numvaga bashoboye urigero davis waririmbye remera nizindi nadson nawe narimzi ariko yarazimye hari nundi waririnbye umterolist nawe nakibaho nabandi ntavuze green pe nawe nuko so birababaje cyane
Kanda hano umusubize

aime - 4/08/2016 saa 11:06

diplomat naho yabeshye nukuri jye kera ndi buka ukuntu umuziki wazamuaga wasangaga biterwa nuko muntu arumuhanga mwibuke nadson kuntu yaririmbaga neza atangiye nokwagura umuziki mumahanga abamuzi barabizi ariko se ubu arihe hehe twaramubuze sinzi niba nawe atariyahuje mugo yateye muzamudushakire
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 4/08/2016 saa 10:41

Ni mu muziki se gusa ko ari hose
Kanda hano umusubize

kansime - 5/08/2016 saa 20:29

si muri music gsa no mwishul ruswa zamanota irahari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X