Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Diplomate yishongoye ku bandi baraperi avuga ko ari abafana be!

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2016, ubwo habaga igitaramo cy’ijoro rya Hip Hop cyabereye i Rugende, mu iserukiramuco ry’injyana ya Hip Hop, Umuraperi Diplomate yeruye asubiramo ndetse ashimangira amagambo ari mu ndirimbo ye yise Indebakure, aho avuga ko ari we muraperi rukumbi u Rwanda rufite, ndetse ngo abandi bose baramwigana bityo we akaba abafata nk’abafana be.

Ubwo yaririmbaga, Diplomate yabanje gusaba umwanya abafana be bari bamusanze ku rubyiniro ari benshi nuko abona kuvuga aya magambo akarishye yibasira abandi baraperi bagenzi be, aho yavuze ko abandi baraperi ari abafana be atari abaraperi nyakuri, amagambo agaruka no mu ndirimbo ye yise Indebakure. Uyu muraperi yakomeje avuga ko we adahatanira kuba uwa mbere ndetse ngo nta n’uwo yifuza kuba nka we.

Diplomate ati: "Diplomate simpatanira kuba uwa mbere, icyo mpfa ni ukuba njyewe. Nta n’uwo nifuza kumera nkawe habe mu Rwanda, ku Isi no mu Karere."

Diplomate yavuze ko abandi bahanzi abafata nk’inyenyeri mu gihe we ari ukwezi, yongeraho ko agomba gukora cyane bitewe n’uko hari abandi bahanzi agomba guha inganzo.

Yagize ati: "Ni na yo mpamvu ntababazwa n’abankopera, kuko nyiramubande ikurikira ijwi rirerire, kandi aho inkuba ivugiye ni ho ibicu byerekera."

Uyu muraperi kandi nyuma y’igitaramo yashimangiye ko ibyo yavugiye ku rubyiniro ari ibintu bimurimo.

Ibi abivuze ashimangira amagambo ari mu ndirimbo ye yise Indebakure, kuko hari aho aririmba asa n’ubwira abandi baraperi ati: "Yemwe bana (abaraperi bandi) nshaka kubaca kime zo gukompoza mbasigire kime zo gufana"

Kanda hano urebe ndetse unumve indirimbo Indebakure ya Diplomate

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugisha Aphorodice - 17/06/2016 saa 14:37

Ntukiyemeremani Wowe Urinjyirwamuhanzi Urinyiramubande Kwishongora Kuribajyenzibawe Ntacyobivuze Njyewe Kabaka Andi Kumutima
Kanda hano umusubize

tugezahayo aphorodice - 17/06/2016 saa 14:33

Umvamani Diporoma Wowe Ntacyuricyo Ntukishongorutyo Ahubwowowe Uri Nyiramubande Umva Kwiyemera Ntacyobimaze Jyuba Nka Poly Ntiyiyemera.
Kanda hano umusubize

Ali - 13/06/2016 saa 21:24

Dipolmat aravuga ubusa azwi nande c iyo bihehe?
Kanda hano umusubize

jojo - 15/06/2016 saa 11:01

diplomate uvuga ibintu byubwenge ntanindi ngirwamuhanzi yakugwa muntege ntajwi ntamagambo ntaninjyana bigirira nibintu byibigambo gusa bahuragura gusa abatemera diplomate nabatazi ibyubwenge biri mumagambo nomundirimbo ze.
Kanda hano umusubize

jojo - 15/06/2016 saa 11:02

diplomate uvuga ibintu byubwenge ntanindi ngirwamuhanzi yakugwa muntege ntajwi ntamagambo ntaninjyana bigirira nibintu byibigambo gusa bahuragura gusa abatemera diplomate nabatazi ibyubwenge biri mumagambo nomundirimbo ze.
Kanda hano umusubize

Severin izere - 15/06/2016 saa 13:45

DIPLO kweri nawe uvuga ibyo!! kutazi ko amahirwe y'umuntu amusekera ubwo witwaje iki? wabona akana kimyaka 10 kaje mwese kakabahananura down kd mugapowa. really rap ntiyiyemera wangu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X