Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dj Adams yemeza ko ibyo Clement na Knowless bakora nta muco nyarwanda ubirangwamo

Nyuma y’uko kuri iki cyumweru tariki ya 31Nyakanga 2016 umuririmbyi kazi nyarwanda Butera Jeanne d’Arc bita Knowless na Producer Ishimwe Clement bakoze ubukwe maze abantu badafite ubutumire barimo n’abanyamakuru babutashye barahezwa ku buryo bw’indengakamere, kuri ubu ubu bukwe buri kuvugwaho byinshi, aho Dj Adams we yanavuze ko ibyo aba bombi bakoze atabyita kwica umuco ngo kuko n’ibyo basanzwe bakora nta muco nyarwanda ubirangwamo.

Dj Adams wamenyekanye cyane akora mu biganiro bijyanye na muzika yavuze ko atabonera izina ibyo Knowless na Clement bakoze ngo kuko atabyita ko batandukanyije n’umuco nyarwanda ngo kuko n’ubundi ibyo basanzwe bakora nta muco nyarwanda urimo.

Yagize ati: "Sinavuga ngo ni ukwiyemera cyangwa se ngo ni iki, sinanavuga ngo batandukanyije n’umuco nyarwanda kuko n’ubundi ibyo basanzwe bakora nta muco nyarwanda basanzwe bakora, rero ni ibisanzwe. Kuvuga ngo nta tangazamakuru bashakaga ni cyo kikwereka ko ibintu byabo bashakaga ko biba ubuzima bwite, wenda keretse nibakomeza kuvuga ko itangazamakuru batazongera kurikenera burundu na bwo ni mwebwe abanyamakuru muzahitamo."

Dj Adams yacyuriye abanyamakuru batashye ubwo bukwe batatumiwe bagerayo bagahezwa ku marembo. Aha yavuze ko amakosa bayakoze kera ubwo bemeraga kugira abantu ibyo batari byo barangiza bakabiyemeraho.

Dj Adams yabwiye abo banyamakuru ko ari byo bari bategereje, aha yababajije aho bajyaga. Yababwiye ko bazajya babazanira indirimbo bakazikina ndetse bakandika inkuru abahanzi bashaka ko babandikaho ariko ngo nibabakenera bo ntibababone.

Yagize ati: "Mwari muri kubirukira ngo turabakeneye tubafashe, ubundi amakosa ni ayanyu; ubundi mwajyaga he? Abantu mubagira ibyo batari byo barangiza bakabiyemeraho ni ibyo ngibyo nyine, mwajyaga he? Niko njye mbifata, mwajyaga hehe? Bazajya babazanira indirimbo muzikine, mubandikeho inkuru bo bashaka mu gihe mwebwe mubashaka mubabure, ni ibyo nyine, urumva? Ahubwo njye ndi nka bo nakagombye kuba abanyamakuru narabirukankanye mbakubita, mwajyaga he? Ibintu byabo byihariye mwebwe mugiye kubigira ibintu ngo ni ‘abastar’, ngo ni abantu bazwi, ubundi mu Rwanda habaho uwuhe mustar ku buryo mwahurura bingana gutyo? Ehh ni gutyo njyewe mbifata. Mwumvaga se ari igitaramo wa mugani? Muzajye mujya mu bitaramo niho abanyamakuru berekana ‘badge’ hariya hasabaga ubutumire gusa."

Dj Adams yabaye umwe mu banyamakuru bagiye bagaragaraho kunenga imyitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Dj Adams yakunze kumvikana anenga zimwe mu ndirimbo z’abahanzi avuga ko nta mwimerere urangwamo ahubwo ari izo baba bokopeye ahandi (gushishura). Aha kandi yakunze kunenga bamwe mu banyamakuru bafata abahanzi bakabagira ibyamamare nyamara nta buhanga bagaragaza mu bihangano byabo.

Kugeza ubu rero kuri we ngo asanga Knowless na Clement bakoze atabyita kwica umuco ngo kuko n’ibyo basanzwe bakora nta muco nyarwanda ubirangwamo, aha kandi anavuga ko umunyamakuru waba yaratashye ubukwe agakumirwa ko amakosa bayakoze kera ubwo bemeraga kugira abantu ibyo batari byo barangiza bakabiyemeraho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man- ally enock - 12/08/2016 saa 14:28

ahuko namwe ndabagaye abantu mubona ko ibyobakoze harimo umuco koko, biriya nukwirya kubantu kd koko ntanibyo baribyo, ark ntago byarikubura kuko buriya abanyamakuru namwe mugira amakosa yo gufata abantu mukabaha heat badafite ugasanga ariho bakura ubwo bwiyemezi bwose, gusa yenda nizrreko bihagije batazomgera gukenera itangazamakuru!!!!!!!! gusa nabo bazicare bigaye kbs
Kanda hano umusubize

man- ally enock - 12/08/2016 saa 14:26

ahuko namwe ndabagaye abantu mubona ko ibyobakoze harimo umuco koko, biriya nukwirya kubantu kd koko ntanibyo baribyo, ark ntago byarikubura kuko buriya abanyamakuru namwe mugira amakosa yo gufata abantu mukabaha heat badafite ugasanga ariho bakura ubwo bwiyemezi bwose, gusa yenda nizrreko bihagije batazomgera gukenera itangazamakuru!!!!!!!! gusa nabo bazicare bigaye kbs
Kanda hano umusubize

- 5/08/2016 saa 14:36

mureke abandi bana bikundanira
Kanda hano umusubize

- 5/08/2016 saa 14:36

mureke abandi bans bikundanira
Kanda hano umusubize

RUCOGOZA - 4/08/2016 saa 15:49

UMUNTU W'AGACIRO ARAVUGWA KUKO BASANZE WISHIMIRA IBYO IBIGORYI BIKORA NTAWABASHA KUGUTANDUKANYA NABYO!!!!!!!! GUSA IBI BYOSE SIMBISHYIGIKIYE BANYARWANDA mureke tujye tunenga twataramye tuninegure tunywa. butera we umutima we nubimwemeza azatumire abantu be bose n'abafana be NKUKO RIDER MAN yabikoze maze binegurire kukantu!!!! kuko nabo baramufashije bishoboka. kandi nabwo nibitaba ntashyano rizaba riguye!! gusa gukunda utagukunda ninkimvura igwa mwishyamba!!!! MBIFURIJTE KUZABYARA MUGAHEKA MUKANARERA. ADAMS wisubireho nawe kuko s'uko banenga ubutaha uwo ugiye kunenga ujyubanza umushyire kuruhande umugire inama natisubiraho ujye wakwifashisha abakuruta. RIDER MAN WE KO YATUMIYE ABANTU BOSE NABAFANA BE BOSE HAGIYEYO BANGAHE? ESE UMUNTU ATAHA UBUKWE ATATUMIWEMO ATARANATWEREREYE NUBWO KUVUMBA ARUMUCO ARIKO N'UMUCO MUBI!!!!
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 4/08/2016 saa 10:34

mukuri ntanahamwe byemewe kuja mubirori udafse ubutumire,ariko kuruhande ndumva ababageni nkabaSTARS mugihugu bari nibura gutumira abanyamakuru bake.kuko nanje nemeranya nuwo mu DJ ko aho bageze itangazamakuru ribifisemo uruhare.gusa biratangaje,none bo nibongera gukenera itangaza makuru bizagenda gute??
Kanda hano umusubize

batizzo - 4/08/2016 saa 09:28

uko ureze umwana niko akunera ushoboragusanga kina music ifite gahunda yogukora ibitangazamakurubyayo kuko ibisanzwe ntibabishaka ubwose bazongera gukenera itangazamakuru?
Kanda hano umusubize

amani - 3/08/2016 saa 18:59

ku ruhande rumwe Knoless wamwumva guheza abatatumiwe niba koko atwite nk'umustar ntiyari kwiteza abantu bo kujyana inkuru zimuvuga wese.Ku rundi ruhande umuco w'uRwanda bavuga ko adafite byo ni ukurengera kuko ntawatugaragariza ibyo yishe biri mu gitabo gihana cy'amategeko y'URda. Knoless azabyare yororoke kdi azabane n'a Clement akaramata rwose. niyo ibyo avugwaho byaba ari ukuri,ni umuntu ushobora gukosa agasaba Imana imbabazi nk'undi wese akazihabwa.Kdi akabona imigisha kurenza uko tubyibwira.
Kanda hano umusubize

Moses - 4/08/2016 saa 08:36

dj adams aravuga ukuri ,uziko uri umunyamakuri usanzwe uhabwa karibu, umuntu waramuhaye icyubahiro nambere aziko ari umusitari agomba kukwiyemeraho niba ataragutumiye agomba kugukanira
Kanda hano umusubize

ketty betty - 3/08/2016 saa 17:17

kabisa ubwo si ubunyarwanda ntanikinyabupfura berekanye nyuma yabyo muzaba mumbwira
Kanda hano umusubize

cyane - 3/08/2016 saa 16:24

Nibatabana uzunguka se muvandi? Ese ubundi ikibazo ni nyir'umwana cg ni igituma abakobwa n'abagore bajijutse batwara inda zitateganijwe? Nyamara ikibazo kirakaze bavandi. Umuntu kurangiza kaminuza atazi n'iby'ibanze!
Kanda hano umusubize

cyane - 3/08/2016 saa 16:17

Ariko kuki twishimira gusebya bene wacu? Uzi ko umunyarwanda nta mpuhwe agirira mugenzi we, haba mu banyapolitiki, abasitari ndetse no mu nsengero? Tuzakura ryari mu mutwe kweri?
Kanda hano umusubize

Amamara Koko - 3/08/2016 saa 22:13

Umbaye Kure Tuba Dusangi Aka Byeri Kabs
Kanda hano umusubize

Niyongere - 4/08/2016 saa 05:27

Ako S Uwo Mu Dj Akazi K Nugusevya Abant Uzi Ko Ibyakora Atabisobanukiw
Kanda hano umusubize

claude - 4/08/2016 saa 07:37

Ibyo bavuze ubona at aribyo nibihe c muvandi, arega bose siko Bari bagiye gu consomma, Hari nabaribagiye kwirebera ibirori byahanzi bacu kd dukunda! Sikuriya barigufatwa. None c marriage Niki? Nuko uba wemeye gushyira igikorwa kumugaragaro bose bakabibona. Thanks! Ntimugashyigikire, a mafuti.
Kanda hano umusubize

tereza - 4/08/2016 saa 20:49

Ariko murasetse ubuse mubona yarikubona ahoyicaza abavubyi nukuntu bazinduka ikindi ko ubukwe arubwe ikibabaza nikihe ko umuntu atumira uwo ashatse nimpaka ajye mwitangazamakuru yewe muracyari injiji koko kuba atwite murimwe ninde uzamufasha ntimukababazwe nimitwaro mutikoreye ibyanyu byarabananiye muri kubimereye neza kuraje nore
Kanda hano umusubize

Bebe - 3/08/2016 saa 15:21

ariko se nkubwo urirwa urushywa niki wamutipe we??? ibindi basanzwe bakora ko utabivuga ugaherera mukuvuga ngo ibyo basanzwe bakora si umuco nyarwanda. gusa nibyiza kufata umwanzuro kukintu runaka peee ni uburenganzira bwabo so rero wituka abanyamakuru wenda bari baziko bazinjira.
Kanda hano umusubize

Niyongere - 4/08/2016 saa 05:29

Uwo Mu Dj Afit Ishavu Kuba Atatumiwe Ako Bari Kuba Batumiy Umuswa P
Kanda hano umusubize

carla - 3/08/2016 saa 14:43

nanjye narabagaye bariyemeye none reka isi ibote. gusa nibo batumye ubukwe bwabo buba bubi
Kanda hano umusubize

Ndiku Theo - 5/08/2016 saa 00:23

gusam uri mwe ntawe bireba.
Kanda hano umusubize

khaleb - 3/08/2016 saa 14:22

Adams we ibyo akora biri mu muco nyarwanda ni ibihe? Gufatwa asambanya umwana uri under 18? Akunda kunenga gusa kdi abaho nk'uwihebye kubera akabazo technique.
Kanda hano umusubize

- 3/08/2016 saa 16:54

Uwo under 18 uvuga amufata mwarimurikkumwe? U fool..
Kanda hano umusubize

- 3/08/2016 saa 14:21

ntamugayo mubabwireko aharabantu hadapfa bandi
Kanda hano umusubize

Mandera jeanclaude - 3/08/2016 saa 12:59

nibyorwose barakabije
Kanda hano umusubize

DAMALI Epa - 3/08/2016 saa 12:47

Mubihorere.Nubundi ntabwo bazabana igihe kinini.Aba STARS iyo barongoranye,hashira igihe gito bagatana.Ingero ni nyinshi.Ba Thierry Henry,ba RONALDO bombi,etc...Akenshi baba bararyamanye n'abantu benshi ku buryo uwo bashakanye bamufata nk'abandi bose baryamanye.Ikindi kandi,ingeso yo gusambana ntabwo bayireka.Aho bibera bibi cyane,nuko bavuga ko KNOWLESS atwite.Birashoboka cyane kuko nabonye ajya gusezerana yambaye ibintu bihisha inda ngo itagaragara.CLEMENT azashishoze arebe niba inda aliye.
Kanda hano umusubize

Amamara Koko - 3/08/2016 saa 21:49

Ntasoni Eeee3 Wowe Uvuga Iyonda Warayinteye Ubwo Ngo Nawe Utanze Ibitecyerezo Uvuze Ubusa
Kanda hano umusubize

philino - 3/08/2016 saa 11:51

nyine mwabagize aba star none barabituye
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 3/08/2016 saa 17:09

UKU NI UKURI RWOSE
Kanda hano umusubize

Saddam Humble Kevla - 3/08/2016 saa 10:21

Ibyo Bakoze Ntibibaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X