Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dj Boofet aratangaza ko agiye kujyana Samusure mu nkiko

Umuhanzi Kalisa Erneste, uzwi ku izina rya Samusure, icyamamare mu gukina filime ndetse no mu kuvuga amazina y’inka, kuri ubu ngo agiye kujyanwa mu nkiko na Dj Boofet, amushinja ko yamuhemukiye ntiyubahirize amasezerano bari bagiranye maze agateza igihombo ikigo cye cya Boofet Company.

Dj Boofet yatangarije Imirasire.com ko yiteguye kujyana mu nkiko Kalisa Erneste wamamaye ku izina ‘Samusure’ muri sinema , kuvuga amazina y’inka, umuziki no mu zindi ngeri z’ubuhanzi akora, nyuma yo kwishyurwa ngo aze avuge amazina y’ink mu misango y’ubukwe birangira atahageze ndetse akuraho na telephone. Ngo ibi bikaba byarateje igihombo gikomeye kuri Boofet Company iyoborwa n’uyu Dj Boofet.

Ibi ngo bikaba byarabaye mu mpera z’iki cyumweru dushoje, ubwo uyu Dj Boofet, Umuyobozi wa Boofet Company Ltd itegura Ubukwe n’ibitaramo, yumvikanaga na Samusure bikamuteza maze ngo akamutaba mu nama bikamuteza igihombo kitagira ingano.

Avuga ko yagiranye amasezerano n’iki cyamamare ngo kizaze kuvugira inka mu bukwe banemeranya ku isaha, ariko birangira atahageze, anahamagawe kuri telephone ntiyitaba.

Dj Boofet yagize ati: “Njye nabonye aba Client numvikana na Samusure kuvugira inka akanayobora ubukwe,bitunguranye uwateguraga ubukwe aza gukenera ko MC yahindurwa kuko kuvugira inka akanayobora ubukwe bitari kugaragara neza kuko aribyo byemejwe mu nama y’ubukwe . Nahise mpamagara Samusure ngo mu menyeshe impinduka y’uko azavugira inka gusa nawe ubwe arabyemera. Gusa icyaje kuntangaza ku munsi w’ubukwe arategerezwa amaso ahera mu kirere ngerageje no kumuhamagara kuri telephone ye ngendanwa ntiyayitaba. Nahise mfata umwanzuro wo guhamagara undi ngo abe ari we uza gusiba icyuho kugira ngo ntakorwa n’isoni nkangiza izina rya Company yanjye .”

JPEG - 43.3 kb
Dj Boofet ngo Samusure yateje igihombo gikomeye Company ye

Dj Boofet yakomeje avuga ko Samusure yahombeje Company ye ndetse akayitesha agaciro mu ruhando rw’ishoramali akaba aregera indishyi y’akababaro.

Ku ruhande rwa Kalisa Erneste "Samusure" usanzwe atunzwe uzwi mu gukina filime ndetse n’umwuga wo kuvuga amazina y’inka mu bukwe, ubu ariko akaba ashinjwa ubwambuzi, ibi ashinjwa abihakana yivuye inyuma, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ndetse ko ari no gushaka kumusiga isura mbi kandi nta kibi yakoze.

JPEG - 124.8 kb
Kalisa Erneste (Samusure) yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko yaba yarahemukiye Dj Boofet

Gusa andi makuru agera ku imirasire.com yemeza ko ibyo bari bumvikanye harimo ubu Mc no kuvugira inka byaje guhinduka ahabwa kuvugira inka gusa ari na byo byaba byaramuteye umujinya wo kwivumbura kubakoresha.

Akenshi usanga ibyamamare cyane muri muzika bakunze kuvugwaho guhemukira ababakeneye rimwe na rimwe bakishyurwa ngo baze bataramire abakunzi babo bikarangira batahageze ndetse bagakuraho telephone zabo, ibi bikaba bitavuzwe kuri uyu mugabo Samusure gusa kuko hari n’abandi bahanzi bagiye bumvikanaho amakuru ameze nk’aya y’uko abo babaga bumvikanye byarangiraga babahemukiye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

xxxx - 13/07/2016 saa 18:49

Ibi bishobora kuba ari byo kuko nanjye nzi abantu uyu mugabo yabeshye kuvugira inka kumunsi wo gusaba no gukwa baramutegereza baraheba. Ukuri kwe ubanza ari guke nubwo ari umustar hano mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

emmy - 15/07/2016 saa 13:47

kuki uvugako abeshya wasangaharabayemo ubwumvikane bucye akabireka ntampamvu yokubimushinja wivuye inyuma bagirana amasezerano ntanumwe waruhari muritwe ahubwo wabyumva ukabireka ariko utabimushinjije mbegawowe nibibi cyane
Kanda hano umusubize

itangishaka Theogene - 12/07/2016 saa 10:44

hahahahah, ndumva atarubatse izina mubyiza Gusa nubuhemu ntiyabusize inyuma ndabakomeje mwebwe mwese mwatewe igihombo na Samusure. Naho ibyo kwihisha byo ndumva ntaho yakwihisha amategeko.
Kanda hano umusubize

Nsavyimana - 11/07/2016 saa 20:27

mbega Dj weweivyamaphone ntubizi yobayarayeiguyemumazinaho,cankenimba samunsure yaragwaye navyoyocaakuriha?Hombaneza w ihombere ntujaneabandi
Kanda hano umusubize

fabu - 11/07/2016 saa 17:22

DJ UWO MUGABO MUREKE NTIWAMUBONA WABA UTA IGIHE CYAWE. REBA AHO KU IFOTO UKUNTU ABIHAKANA YIVUYE INYUMA . ABA BABA BAZI IMANZA NYINSHI MPUZA MAHANGA URWO MU RUGO NTABWO RWAMUNANIRA.
Kanda hano umusubize

fabu - 11/07/2016 saa 17:21

DJ UWO MUGABO MUREKE NTIWAMUBONA WABA UTA IGIHE CYAWE. REBA AHO KU IFOTO UKUNTU ABIHAKANA YIVUYE INYUMA . ABA BABA BAZI IMANZA NYINSHI MPUZA MAHANGA URWO MU RUGO NTABWO RWAMUNANIRA.
Kanda hano umusubize

rukundo - 11/07/2016 saa 15:38

samusure mumuzi igice gukoshona.com na njye yarabinkoze inama nabaha mujye mumwishyura arangije kuko yanyiciye ubukwe gusa DJ nakugira inama yo kudata umwanya ngo urarega nurukiko nti rwamubona yihisha nka samusure
Kanda hano umusubize

samusure - 12/07/2016 saa 06:58

ariko inkiko nazo zaragowe pe mureke umuntu yiyamamaze kuko ntayindi nzira yari kubona atifashishije umuhanzi uzwi nkanjye twe twaryubatse bitugoye nawe na hanyanyaze
Kanda hano umusubize

itangishaka Theogene - 12/07/2016 saa 10:41

hahahahah, ndumva atarubatse izina mubyiza Gusa nubuhemu ntiyabisize inyuma ndabakomeje mwebwe mwese mwatewe igihombo nawe Samusure.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X