Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dj Pius na Jody mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma yo gutaramirwa n’abahanzi benshi icyarimwe, ubuyobozi bwa H-Zone Gikondo, bwongeye gutegurira ababugana igitaramo cy’akataraboneka kizitabirwa n’abahanzi bari kubicya bigacika hano mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba, ari bo Dj Pius, umuhanzi urukugenda akorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba ndetse bakomeye, ari kumwe n’umunyarwanda kazi Jody Phibi .

Iki gitaramo cya Dj Pius na Jody biteganyijwe igitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, bizaba ari ibishyushye aho aba bahanzi bazageza kubazaba bitacyitabiriye indirimbo zabo zikunzwe muri iyi minsi.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko aba bakobwa beza kandi bafite ubuhanga n’impamo mu kuririmba bazaba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse na Dj Pius na Jody bamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo zabo zose biteguye kuzazibaririmbira. Nabwira umukunzi wa muzika yabo wese ko bizaba ari ibicika ku cyumweru kuko ni ibirori bizaba binogeye ijisho."

Kugeza ubu Dj Pius na Jody na bo bemeza ko bazataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo biteguye kubereka ko ari abakobwa bashoboye kandi bafite impano ishimishije mu ruhando rwa muzika ndetse banashaka kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ngo umuntu wese uzaba yitabiriye iki gitaramo azabona ibirori bishimishije cyane ko ngo babahishiye ibyiza byinshi bazabagezaho kuri uwo munsi.

Nk’uko bisanzwe umukobwa mwiza wambaye neza akikwiza uzitabira icyo gitaramo azahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

Dj Iran azaba yabukereye ndetse yiteguye kuvanga umuziki abitabiriye iki gitaramo bakabyina bigatinda.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X