Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dj Pius na Jody Phibi baratangaza ko bagiye kwereka udushya abagana H-Zone Gikondo

Mu gihe biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Dj Pius na Jody Phibi, baza gutaramira abafana babo ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bari bube baje muri H-Zone Gikondo, ndetse hakaba habura amasaha make, kuri ubu aba bahanzi batangaje ko baza kubereka itandukaniro mu miririmbire y’abahanzi nyarwanda.

Nk’uko aba bahanzi bombi badutangarije, ngo kuri ubu imiyeteguro bayigeze kure, dore ko bavuga ko ikibaraje inshinga ari rkugera muri H-Zone bakifatanya n’abafana babo ndetse bagasabana nabo, babariririmbira zimwe mu indirimbo zabo zikunzwe.

Yaba Dj Pius cyangwa Jody Phibi, bombi bemeza ko imyiteguro yarangiye ndetse ko isaha igitaramo kigomba kuberaho itinze kugera ngo bereke abafana babo n’abakunzi ba muzika nyarwanda ibirori bishimishije.

Umuyobozi wa H-zone yemeje ko kuri iki cyumweru abantu bose babasha gusohokera kuri H-zone Gikondo Munsi yo kwa Mironko bataramirwa n’ abahanzi babiri aribo Dj Pius ndetse na Jody Phibi kuri ubu ufite indirimbo nshya yashyize hanze irimo guca ibintu yise "Madina" .

Umuntu wese witabira iki gitaramo arabona ibirori bishimishije cyane ko ngo babahishiye ibyiza byinshi babagezaho kuri uyu munsi.

Muri iki gitaramo kandi haraba hari Dj Ira, umukobwa wabigize umumwuga mu kuvanga umuziki ndetse akaba afite icyo apfana na Dj Bisoso, akaba yemeza ko ari we wamwigishije kuvanga umuziki.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba Dj Ira aba yatangiye gususurutsa ababa bitabiriye iki gitaramo dore ko ari ko asanzwe abigenza.

Ikindi ni uko kwinjira muri iki gitaramo ari Ubuntu, gusa icyo umuntu asabwa ni ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota.

Gilbert MAHAME

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sabrina - 28/11/2016 saa 11:54

no ibyo bruston siyabikora kand niba anabikora nigisebo
Kanda hano umusubize

cloude - 28/11/2016 saa 06:27

jyenkunda makuruyanyu mura bantubabagabo
Kanda hano umusubize

- 28/11/2016 saa 18:04

Ibyakora.Nibyiza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X