Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

DJ Pius na Uncle Austin mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko abagana muri H-Zone bataramiwe n’abahanzi batandukanye ndetse b’ibyamamare ba hano mu Rwanda barimo na Christoher uheruka kubashimisha by’agahebuzo ndetse n’abakomoka mu gihugu cya Uganda, kuri ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd bwongeye gutegurira abagana muri H-Zone igitaramo cy’imbaturamugabo, aho kuri iki cyumweru bazataramirwa n’ibyamamare mu kuririmba no kuvanga umuziki (DJ) abo nta bandi ni umuhanzi DJ Pius na Uncle Austin.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko aba bagabo bari kubica bigacika muri muzika nyarwanda bazaba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa ndetse zinakunzwe kugeza ubu.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse DJ Pius na Uncle Austin bamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo zabo zose bari kugenda bazisubiramo. Twe icyo dukorera abatugana bose ni ukubashimisha no kubaha kwidagadura bihagije.Ibyo abaje ku cyumweru gishize babonye, ubwo Christopher yabaririmbiraga Live, bizaba ari akarusho noneho kuri ubu. Dukomeje gukora uko dushoboye ku buryo uko bwije n’uko bukeye tuzajya dukora udushya twinshi."

Aba bahanzi nabo ubwabo bemeza ko bazataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo ntacyo batakora gishoboka kugira ngo abafana babo bishime ari na cyo gituma ahashoboka hose baririmbira abakunzi ba muzika yabo.

DJ Pius ni umuhanzi ndetse akaba anakora umurimo wo kuvanga umuziki bakunze kwita DJ. Kugeza ubu akaba afite indirimbo ikunzwe ku rwego rushimishije yaba hano mu Rwanda ndetse no muri Afrika y’uburasirazuba iyo ndirimbo akaba yarayiririmbye ari kumwe n’umuhanzi wo muri Uganda ari we Jose Chameleone, bayita "Agatako".

Naho Uncle Austin ni umuhanzi ufite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa n’abatari bake hano mu Rwanda, ndetse akaba ari n’umunyamakuru kuri imwe mu maradiyo ya hano mu Rwanda.

Aba bahanzi biteguye bihagije gushimisha abafana babo.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X