Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dominic Nick na Rehoboth Ministries mu bazitabira igitaramo cyateguwe na Chorale Sawuti Hewani

Dominic Nick na Rehoboth Ministries, nyuma yo kumara iminsi batumvikana nko mu myaka yashize, bagarukanye ingufu mu gitaramo cyo kumurika Album y’amashusho cyateguwe na Chorale Sawuti Hewani ikorera umurimo w’Imana ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi.

Iyi Chorale ifashe icyemezo cyo kumurika umuzingo wa II w’indirimbo z’amashusho, nyuma y’uko hari hashize igihe kitari gito ishyize album yayo yambere hanze igakundwa, bityo abakunzi bayo bakaba bari banyotewe kumva ibindi bihangano bisizwe amavuta.

Ev.Mbarushimana John umuyobozi w’iyi Chorale aganira n’imirasire.com yavuze ko kuva bashyira album ya mbere ku mugaragaro, benshi batahwemye kubasaba ko bakongera kubaha ubutumwa bukomeza imitima, bityo bakaba bari banyotowe kumva no kubona ibindi bihangano bishya.

Abajijwe impamvu bahisemo gutumira Dominic Nick na Rehoboth Ministries mu bazafatanya nabo kandi bari bamaze igihe basa n’aho batacyumvikana cyane haba mu bitaramo ndetse n’ivugabutumwa muri rusange, yagize ati”
Impamvu twatumiye Dominique mpamya y’uko ari umuririmbyi ukunzwe uririmba indirimbo z’abantu bakunda,twumvaga ko kuba mu gitaramo cyacu ari umugisha kubana nawe,naho icyatumye dutumira Rehoboth , ni itsinda nibaza ko mu by’ukuri ryanditse amateka muri icyi gihugu bagira indirimbo nziza, rero twifuje kubatumira kugirango baze bafatanye natwe umurimo w’Imana kandi ari bo, ari Dominique, bakorera umwami umwe”.

Muri icyi gitaramo kandi ngo kizaba gikubiyemo imbaraga z’ijambo ry’Imana kurusha ibindi byahakorerwa dore ko rizagaburwa n’umukozi w’Imana usizwe amavuta M.Bishop Jeanne D’arc usanzwe ukunzwe n’abenshi haba muri Bethesda no hanze yaho.

Chorale Sawuti Hewani yaherukaga gushyira kumugaragaro Album yabo ya mbere mu mwaka wa 2008, muri iyi bitegura gushyira hanze ngo uretse Ijambo ry’Imana rizaba rihatse ibindi,ngo hazarangwamo n’udushya twinshi turimo imyambarire, abacuranzi b’abahanga .

Bikaba biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri icyi cyumweru taliki 27 ugushyingo 2016 kikazabera kuri Bethsda holy Church guhera saa 14h00.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X