Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dream Boys bakoreye I Remera igitaramo gishimishije

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo, abahanzi TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys, rimwe mu matsinda amaze igihe kirekire muri muzikanyarwanda bataramiye abafana babo mu kabari kazwi ku izina rya LG Remera, mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ibihangano byabo mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

Ni igitaramo byagaragaraga ko gifite ubwitabire, ndetse n’abacyitabiriye bacyeye ku maso, dore ko aba basore bagiye ku rubyiniro maze abafana si ukubyina kakahava.

Aba bahanzi baririmbye indirimbo zabo zitandukanye ari nako banyuzamo bakaziririmba mu buryo bwa Live kuko bari banizaniye umucuranzi ubafasha gucuranga nabo bakaririmba.

Igitaramo kigeze aho gishyushye aba bahanzi bahagaritse maze bahamagara ku rubyiniro abagabo babira babashimira mu maso y’abafana kuko babafashije mu bikorwa byabo bya muzika.

Dream Boys baririmbye indirimbo bucece maze abafana bitera hejuru bikomeye.

JPEG - 209.7 kb
Abafana ba Dream Boys babyinnye bikomeye cyane


Nubwo amasaha yari akuze aba bahanzi bagiye kuva ku rubyiniro abafana batabishaka dore ko babasabaga gukomeza bagakesha.

Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

indatwa - 16/11/2016 saa 08:32

dream boyz bakora ibitunezeza kdi byigisha
Kanda hano umusubize

Denise - 15/11/2016 saa 16:28

mukerezaho turabemera basore
Kanda hano umusubize

Denise - 15/11/2016 saa 16:28

mukerezaho turabemera basore
Kanda hano umusubize

Reandre Papa Dream boyz - 14/11/2016 saa 08:09

Dream boyz baradushimishije kbs cyane cyane aho bari bashyizemo song yabo #Bucece!!
Kanda hano umusubize

- 13/11/2016 saa 21:26

Bak0meze Guk0raicy0gitaramo Nangendimuri K0ng0 Ndumufana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X