Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dream Boys mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko abagana muri H-Zone bataramiwe n’abahanzi batandukanye ndetse b’ibyamamare barimo n’abakomoka mu gihugu cya Uganda, kuri ubu ubuyobozi bwa M I G Ltd bwongeye gutegurira abagana muri H-Zone igitaramo cy’akataraboneka, aho kuri iki cyumweru bazataramirwa n’itsinda ry’abahanzi b’ibyamamare ndetse banakunzwe muri muzika nyarwanda ari bo TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga, iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016, ngo bizaba ari ibintu bishyushye kuko aba basore bo muri iri tsinda rya Dream Boys uko ari babiri bazaba babukereye biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zagiye zikundwa, ndetse n’izo bamaze iminsi mike bakoze zikiri nshya.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Ubu ibintu byose birateguye ndetse na Dream Boys bamaze kwitegura cyane ko ubu indirimbo zabo zose bari kugenda bazisubiramo. Twe icyo dukorera abatugana bose ni ukubashimisha no kubaha kwidagadura bihagije."

Kugeza ubu Dream Boys nabo bemeza ko bazataramira abazaba bari muri H-Zone cyane ko ngo ntacyo batakora gishoboka kugira ngo abafana babo bishime ari na cyo gituma ahashoboka hose baririmbira abakunzi ba muzika yabo.

Aba basore bagize iri tsinda bavuga ko umuntu wese uzagera muri H-Zone azabona ibintu byiza bitandukanye n’ibyo yari asanzwe abona dore ko ngo bari kubitegura bashyizeho umwete.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ntare rwagasabo - 13/07/2016 saa 08:38

Mushobora kuba mutazi ubusobanuro bw'ijambo imbatura mugabo.nonese muri H.zone ahantu hangana nagamfitsi gato niho muvuga ko habereye igitaramo ki mbatura mugabo? Dore icyobita igitaramo kimbatura mugabo.ni nkigitaramo cyabera muri stade nini.kuko na stade ntoya nticyakwitwa imbatura mugabo.
Kanda hano umusubize

Minega - 12/07/2016 saa 13:17

Aha ndabona muri Hi zone bahora babatura buri week end.Aho subukene bwugalije ababahanzi bacu?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X