Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dream Boys mu gitaramo cya cyo kumurikira abafana babo amashusho y’indirimbo yabo bise Wenda Azaza

Dream Boys yuma yo gukorera mu karere ka Gicumbi igitaramo cyo kumurika Album yabo bise Wenda Azaza, maze kikitabirwa n’imbaga y’abantu benshi, kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abasore babiri ari bo TMC na Platini bateguye ikindi gitaramo cyo kumurikira abafabna babo batuye mu mu mujyi wa Kigali amashusho y’indirimbo yabo bise Wenda Azaza, indirimbo yitiriwe Album yabo nshya, aho iki gitaramo kizabera muri H-Zone Gikondo.

Iki gitaramo biteganyijwe ko kikazabera muri H-Zone Gikondo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016, TMC na Platini bazaba bamurika amashusho y’indirimbo yabo bise Wenda Azaza, ikaba yaritiriwe Album yabo nshya bise Wenda Azaza.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd buri gutegura iki gitaramo buvuga ko iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016, ngo bizaba ari ibicika kuko aba basore bagize iri tsinda bazaba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo zikunzwe ndetse n’iziri kuri Album yabo nshya.

Umuyobozi wa M I G yagize ati: "Abatarabashije kwitabira igitaramo cya mbere cyo kumurika Album ya Dream Boys ndabizeza ko bizaba ari ibicika kuko bazaba babamurikira amashusho y’indirimbo yitiriwe Album yabo, twizeye ko ibintu bizagenda neza kuko ni abasore bafite ubuhanga ndetse n’ubushishozi, byongeye nta mico mibi ijya ibarangwaho yo kuba basezeranya abafana babo ikintu ngo bamge kukibakorera."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kandi atari aba basore bonyine bazaba bahari kuko bazaba baherekejwe n’abandi bahanzi bakunzwe muri muzika nyarwanda. Aha kandi avuga ki bizaba ari ibidasanzwe kuko isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine ari isaha y’ibyishimo aho umukobwa wambaye neza akikwiza yinjirira ubuntu agahabwa n’icyo kunywa cy’ubuntu.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2016, aho guhera ku isaha ya Saa moya (7:00 PM) ibirori bizaba byatangiye.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd buboneyeho kubwira buri muntu wese wifuza kuzitabira iki gitaramo ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukwitwaza ayo kugura icyo kuza kwica akanyota.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jacqueline - 16/09/2016 saa 18:53

courage turabashyigikiye
Kanda hano umusubize

ugiraneza fabiola - 17/09/2016 saa 04:47

bakomereze aho turabashyigikiye
Kanda hano umusubize

- 15/09/2016 saa 07:44

Amahirwemasa murabizi basore kandimukorecyane
Kanda hano umusubize

Uwera Solange - 15/09/2016 saa 00:14

Abobasore Turabashigikiye Kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X