Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dream Boyz batangaje itariki bazakorera igitaramo cyo kumurika Album yabo nshya

Mu gihe abafana b’itsinda rya Dream Boyz bari bamaze iminsi bifuza gutaramana nabo kuri ubu aba bahanzi bamaze gutangaza ko bari kwitegura gukora igitaramo cyo kumurikira abafana babo ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda Album yabo nshya bise ‘Wenda Azaza’, ndetse banatanaza igihe bazagikorera.

Wenda azaza ni Album isigaje igihe gito kitanageje iminsi mirongo itatu ngo ishyirwe hanze. Album nshya Dream Boyz igiye gushyira hanze ikaba ari album ya gatandatu nyuma y’izindi eshanu aba basore babiri bamaze gushyira hanze.

Iyi Album iriho indirimbo zimwe za Dream Boyz zagiye zikundwa harimo n’iyi yitiriwe album yitwa Wenda azaza, 70, Uzamubwire, Inkundo z’i Kigali, Birarangiye bakoranye na Jay Polly ndetse n’izindi, zikazaba ari indirimbo 10 ziyigize.

Nk’uko Platini, umwe mu bagize Dream Boyza yabitangaje ngo koko biteguye kumurika album yabo nshya yitwa ‘Wenda azaza’ ku itariki ya 10 Nzeri 2016, mu karere ka Gicumbi. Cyane ko ngo kuba barahisemo kuyimurikira mu karere ka Gicumbi biri mu rwego rwo gusangiza abakunzi babo Album zabo.

Yagize ati: ”Twe gahunda yacu ni ugusangiza album zacu abakunzi bacu tubasanze aho bari, murabizi iya mbere yacu yitwaga “Si inzika” twayimurikiye i Huye, iyakurikiyeho yitwaga ’Dufitanye isano’ tuyimurikira i Kigali, iya gatatu yitwaga ’Uzambarize mama’ twayimurikiye i Huye na Kigali, iyakurikiyeho yitwaga ’Data ni nde’ tuyimurikira i Musanze naho iya gatanu ari nayo twaherukaga yitwa ’Nzibuka n’abandi’ tuyimurikira i Kigali muri Serena Hotel, ubu rero itahiwe ya ’Wenda azaza’ twayihariye abanya Gicumbi kandi ntawamenya wenda izizakurikiraho n’ahandi tuzazihajyana.”

Dream Boyz bagiye gushyira hanze Album yabo ya gatandatu mu gihe benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda bavugaga ko aba basore uko ari 2 batakigaragara cyane mu ruhando rwa Muzika nyarwanda nk’uko hambere bagaragaraga ndetse banakora indirimbo nyinshi zagendagazikunda cyane.

Wenda azaza by Dream boys ft Clarisse(OFFICIAL LYRICS AUDIO)2016

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

twizeyimana theo - 12/08/2016 saa 17:14

ndabemera kbs imahirwe nimigisha bibe murimwe saw job nziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X