Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dream Boyz ngo biteguye kwereka udushya twinshi abakunzi b’umuziki bari bugere mu gitaramo kigiye kubera H-Zone

Kuri mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2016, abahanzi bo mu itsinda rya Dream Boyz barataramira abakunzi ba muzika muri H-Zone hafi yo kuri Don d’Anne zo kwa Mironko. Kugeza ubu abakunzi ba muzika batari bake bari kwitegura kugera kuri H-Zone ndetse n’aba bahanzi baravuga ko bagiye kubereka ikirori gisusurutse.

Dream Boyz ni tsinda ry’abahanzi bigaragara ko indirimbo zabo zikunzwe cyane muri iyi minsi ndetse rinafite abafana benshi, aho kugeza ubu bafite indirimbo baherutse gukora yakunzwe na benshi bise 70.

Aba bahanzi TMC NA Platini bavuga ko biteguye kuririmbira abakunzi ba muzika kuri uyu mugoroba indirimbo zabo zose bakunda.

Iki gitaramo kigiye kubera muri H-Zone kuri iki cyumweru, biteganyijwe ko gitangira I saa moya kugeza bukeye.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa M I G Ltd bwateguye iki gitaramo buvuga ngo biRaba ari ibintu bishyushye kuko aba basore bari kubica bigacika muri muzika nyarwanda baraba babukereye ndetse biteguye kuririmbira abafana babo indirimbo zabo bakunda kugeza vbukeye.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd bukaba butumiye buri wese kuza gutaramana n’uyu muhanzi dore ko kwinjira ari nk’ubuntu kuko icyo umuntu asabwa ari ukuza yitwaje ayo kwishyura icyo kwica akanyota gusa.

Buri wese rero aratumiwe muri H-Zone Gikondo

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X