Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Eddy Kenzo yatangaje ko ibyo yagezeho ari ubushake bw’Imana yo mu ijuru

Mu gihe abahanzi benshi bagera ku rwego runaka ugasanga batangiye kwirata no kugaragaza ko bakomeye cyane ndetse ko aho bageze baba babona abandi batapfa kuhagera, kuri ubu umuhanzi Eddy Kenzo we aravuga ko iyo bitaza kuba ari ubushake bw’Imana ataba ageze ku rwego ariho.

Eddy Kenzo yavuze ko iyo Imana itamugirira ibambe ngo imushoboze kuva ku muhanda ndetse ngo inamushoboze kugera ku bikorwa afite byanatumye abantu bamukunda ntacyo we ubwe yari kwishoboza, ngo kuko yari nk’abandi bose.

Uyu muhanzi wakoze akamenyekana ndetse akanaza kwegukana igihembo muri Bet Award, avuga ko Imana yamukuye mu buzima bwari bugoye ndetse ikanamufasha gutera imbere atarigeze yiga amashuri ngo ayarangize, ikamuhindurira amateka maze akamenyekana mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga. Avuga ko imbere y’Imana ntakidashoboka.

Eddy Kenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facabook yashyizeho ifoto y’umwana wo ku muhanda yasinziriye yicaye maze aravuga ati: “God got me from here ALHAMDULILAH Atenderebwe omutonzi wegulu ne’nsi. See how I have changed the music industry in a short period of time, given everybody hope men!!! in life everything is possible.”

Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda yagize ati: “Aha ni ho Imana yankuye. Imana ishimwe. Reba kugeza ubu nahinduye amateka y’uruhando rwa muzika mu gihe gito byanatumye buri wese agira icyizere. Mu buzima byose birashoboka.”

Eddy Kenzo atangaje ibi mugihe hari bamwe bavugaga ko akorana n’imbaraga z’umwijima ari na byo byatumwe umwe mu bana bagize itsina rimubyinira yitaba Imana mu minsi yashize.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimiyimana jean - 25/07/2016 saa 12:58

that is true
Kanda hano umusubize

nshimiyimana jean - 25/07/2016 saa 12:57

that is true musore knd crg kbs
Kanda hano umusubize

clarisse - 23/07/2016 saa 00:27

IMana ishoboye byosepe ntaho itakura umuntu kandi ntaho itemugezeza
Kanda hano umusubize

bernabe - 22/07/2016 saa 19:09

Kenzo I like the song loyal big up musaza ndakwemera sana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X