Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Edisha avuga ko gukora muzika mu Rwanda utagira ugufasha ari nko koza ingurube

Ishimwe Edmond uzwi nka "Edisha", umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip Hop ngo kuri we abona mu Rwanda gukora muzika udafite ugufasha ari nko koza ingurube.

Edisha avuga ko ushobora guhimba indirimbo bitewe no kutagira ukuzamura ukongera ugasubira hasi kimwe n’uko umuntu ashobora koza ingurube ikongera ikivuruguta mu byondo ikandura.

Yagize ati: "kuba muri iyi game (showbiz) bisaba kuba ufite umuntu ubigufashamo, ariko mu gihe ntawe ufite byaba bisa nko koza ingurube. Njyewe mbona ari uguta umwanya w’ubusa kuko ingurube uko wayoza kose ntiyacya."

Edisha akomeza avuga ko impamvu adaheruka gusohora indirimbo nshya ari uko n’izo yaririmbye usanga nta gaciro zihabwa n’abanyamakuru, aho avuga ko igihe azabona umufasha azahita agarukanana ibihangano bishya.

Yagize ati: "Mbonye abantu bamfasha nakongera ngakora muzika, ariko nta bo mbonye naba nkora ibindi."

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indrimbo yise "Inkundo z’ubu" yanavugishije benshi mu minsi yashize igihe itsinda rya Dream Boys ryashyiraga hanze iyo bise "Inkundo z’i Kigali", Edsha akavuga ko bayimwibye.

Rugano-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X