Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Edouce agiye kuzenguruka u Rwanda ataramira Abakunzi ba muzika ye

Edouce Softman, ukoresha injyana ya R&B aratangaza ko mbere y’uko ashyira Album ye yise My Love ahagaragara agiye kubanza kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda akora ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo gukundisha abafana be indirimbo ze.

Kuri ubu ngo igitaramo cya mbere ari gutegura kugikorera mu ntara y’amajyaruguru akaba yarakise My love Album Listening party, aho kizabera mu karere ka Musanze, ku wa 8 Nyakanga 2016.

Iyi Albumu izaba igizwe n’ibindirimbo 10, ikazitirirwa indirimbo ye imaze iminsi iri hanze yise "My love".

Zimwe mu ndirimbo zizagaragara kuri iyi album yise "My love" ni: Leya, Shuguli, Nk’umusazi, My love, Icyizere yakoranye na Riderman n’izindi.

Yavuze ko yahisemo guhera mu Karere ka Musanze kubera ko ariyo ntara afitemo abakunzi benshi.

Yagize ati: "i Musanze bakunda muzika by’umwihariko ni n’ahantu mfite abakunzi benshi kuko nahize amashuri yisumbuye. Urumva rero ni muri urwo rwego nifuje kuba ariho nahera kuko mpafite umubare munini w’abantu bakurikirana ibikorwa byanjye."

Abahanzi bazifatanya na we kuri uwo munsi barimo Bruce Melody, Bull Dogg, Umutare Gaby, Davis D, Jack B, Tonny, n’abandi bakomoka mu Karere ka Musanze nka Maylo, The Bless, Frankay n’abandi.

Gilbert Mahame-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwanyi rigira. - 22/06/2016 saa 11:07

nakomerezeho
Kanda hano umusubize

damuru - 18/06/2016 saa 13:57

komerezaho
Kanda hano umusubize

bernard - 18/06/2016 saa 10:59

komereza aho turagushyigikiye
Kanda hano umusubize

king morgani - 18/06/2016 saa 09:00

soft man tuzaza kugushyigikira kbisa.turakwemera!_
Kanda hano umusubize

kideli - 18/06/2016 saa 00:03

Edouce Uwo nta gahunda agira ahetutse kubesha abantu Ngo araza nyamagabe muri Golden monkey Hotel Ngo na manager we Makenzii turategereza kugeza bucyeye aba star no mu rwanda bamwe ni abirasi, bariyemera.habe no guhakana twari twagatangaye ni soft koko.nizere ko ho atazahagatuka!! Kuko twatashe twamwanze!!ntibanadusubije cash zacu twatanze twinjira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X