Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese haba hari uguhangana hagati y’abahanzi nyarwanda bakorera muzika muri Amerika?

Nyuma y’uko abahanzi nyarwanda bakorera ibikorwa byabo bya muzika ku mugabane wa Amerika barimo Meddy, The Ben na K8 Kavuyo umwe agiye akora igikorwa hadaciye n’iminsi ingama n’icyumweru udi nawe akaba yashyize ahagaragara icye, benshi mu bakurikirana ibikorwa byabo batangiye kwibaza niba hagati y’aba bahanzi nta guhangana kurimo, cyangwa se bikaba ari uburyo bwo kuzamurana baba bumvikanyeho?

Mu minsi ishize ni bwo The Ben yashyize hanze indirimbo yise “Habibi”, bidateye kabiri mugenzi we Meddy nawe aba ashyize hanze indirimbo ye yise “Ntawamuzimbura”. Izi ndirimbo zavuzweho byinshi ndetse bamwe bagenda bagereranya aba bahanzi n’ababakoreye izi ndirimbo, aho bamwe bavugaga ko hari indirimbo ikozwe neza indi ikaba idakoze neza. Ibintu byasaga no guhangana.

JPEG - 70.2 kb
The Ben

Nyuma y’igihe gito byongeye kugaragara The Ben ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo “Habibi”, hadaciye n’icyumweru umuraperi K8 Kavuyo nawe ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Ndaguprefera”.

Umuraperi K8 Kavuyo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ’Ndaguprefera’ nyuma y’amezi 3 yari ashize ashyize hanze amajwi yayo. Ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album ’Propaganda’ yitegura gushyira hanze mu majwi no mu mashusho.

JPEG - 34.9 kb
K8 Kavuyo

Ku wa 21 Ugushyingo 2016 ni bwo amashusho y’indirimbo “Habibi” ya The Ben yageze ahagaragara, nyuma y’iminsi 3 gusa amashusho y’indirimbo “Ndaguprefera” yageze ahagaragara ibintu bias no guhangana, cyangwa kugira ngo buri wese agaragaze ko aho ari mugenzi we Atari gukora cyane kumurusha.

Kuri ubu abakurikiranira hafi aba basore bivugwa ko mu mpera z’uyu mwaka bazataramira abanyarwanda, dore ko benshi bafite amatsiko yo kuzababona babataramira, baravuga ko bigaragara ko harimo ikintu gisa no guhangana.
The Ben - Habibi (Official Music Video)

K8 Kavuyo - Ndaguprefera (Official Music Video)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gihozo regine - 27/11/2016 saa 08:42

suguhangana nugukora kdi nibyiza
Kanda hano umusubize

alfa - 27/11/2016 saa 07:54

Nta guhangana mbonamo ahubwo ni ishyaka ryinshi. Byakwitwa guhangana ariko umwe asenya ibyundi. Niba barushanwa gukora cyane ahubwo n'abandi babigiraho ndetse atari mu muziki gusa ahubwo no mu zindi domaine.
Kanda hano umusubize

janvier - 27/11/2016 saa 06:11

turbashyingikiye
Kanda hano umusubize

sarah - 26/11/2016 saa 13:19

Uko ntago ari uguhangana ni ukwerekana imbaraga ndetse numurava afite mu kazi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X