Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese koko Ubukwe bwa Knowless na Clement na PGGSS6 byaba ari imvano yo kuva muri Kina Music kwa Christopher?

Nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama 2016, byemejwe ku mugaragaro ko umuhanzi Christopher atakibarizwa muri Kina Music aho yari amaze igihe gisaga imyaka 7 akorera muzika ye, kuri ubu hari kuvugwa byinshi ku cyaba cyatumye uyu musore asezererwa muri iyi nzu ikomeye itunganya umuziki mu Rwanda, aho biri kuvugwa ko ubukwe bwa Knowless na Clement ndetse n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 6 byaba ari byo biri ku isonga mu bitumye Christopher asezera.

JPEG - 53 kb
Haribazwa niba umukwe bwa Clement na Knowless ari bwo butunye Christopher ava muri Kina Music

Amakuru y’uko Christopher atakibarizwa muri Kina Music, bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyi nzu batangiye kuvuga ko intandaro nyamukuru yo kuva muri Kina Music kwa Christopher ari ubu bukwe; aho bavugaga ko uyu muhanzi yaba abona nta mwanya uhagije azakomeza guhabwa, bityo agahitamo kuba akuyemo ake karenge.

Aha umwe mu bakorana na Kina Music utashatse ko amazina atangazwa ku bw’umutekano we, yavuze ko ubukwe bwa Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement hamwe n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 6 biri mu mpamvu ebyiri zateye Christopher kumva ko byanze bikunze akwiye kuva muri Kina Music agatangira kwikorera muzika ku giti cye.

Gusa ku bijyanye n’uko uku kuva muri Kina Music byaba byaratewe n’ubukwe bwa Knowless na Clement, Christopher yaje guhakana aya makuru yivuye inyuma, aho yavuze ko ibivugwa ari ibihuha, gusa yirinda kugira byinshi atangaza.

Ku kibazo cy’amarushanwa ya PGGSS6, amakuru agera ku kinyamakuru Imirasire.com aravuga ko ngo nyuma yo kwegukanya umwanya 2 muri iri rushanwa, ngo hagati ya Kina Music na Christopher haba harabayeho ubwumvikane buke mu buryo amafaranga Christopher yari ahembwe azagabanwa ngo kuko ayo umuhanzi yari gutwara yari make maze nawe aranga bituma batumvikana maze bahitamo gutandukana.

Nyuma yo gufata iki cyemezo ariko, Christopher yanze ko we na Ishimwe Clement batandukana bashwanye mu buryo bweruye, bumvikana ko mu rwego rwo gutandukana beretse rubanda ko nta kibazo gihari, bombi babitangariza rimwe ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko babyumvikanyeho bagafatira icyemezo hamwe.

Mu ntangiriro za 2015 hacicikanye amakuru avuga ko umwuka utari mwiza hagati ya Christopher na Clement ndetse bikaba byari byanatangajwe n’impande zombi zari mu biganiro byo kongera amasezerano.

Icyo igihe byaje kuvugwa ko bapfaga ijanisha (%) Christopher yagenerwaga na Kina Music ya Clement ritari rimushimishije.

Icyo gihe, mbere yo kugirana ibiganiro ku mpande zombi, amakuru akaba yaravugaga ko Christopher yafataga 30% y’ibyo yinjije muri Kina Music naho Clement agafata 70%.

JPEG - 70.4 kb
Ese miliyoni 7,5 ni zo zitanyije Christopher na Kina Music?

Kuri ubu byavugwaga ko Christopher yagenerwaga atarenze 50% by’ayo yinjije, ari nabyo byatumye batumvikana ku yo yagombaga gutwara mu byavuye mu irushanwa rya PGGSS6, maze Christopher agahitamo gusezera.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

providence - 26/08/2016 saa 08:27

namshitamo yanyu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X