Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese kugaragara mu mashusho ya Ivan Buravani, bidateye kabiri bikavugwa ko atwite byo bishatse kuvuga iki?

Anna Tunda uherutse kuva Tanzaniya aje mu ikorwa ry’amashusho ya Yvan Buravani mu gihe kitaragera ku mezi abiri amaze kugaragara muri ayo mashusho byatangiye kuvugwa ko atwite.

Amafoto agaragara mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya agaragaza umubyibuho udasnzwe w’uyu mukobwa, ubusanzwe ugirwa n’abagore batwite,bikaba bishingirwaho bihwihwiswa yaba yaba atwite.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki mu Rwanda, bibaza icyaba cyihishe inyuma y’uko gutwita avugwaho, nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Just Dance” ya Yvan Buravani.

Uyu mukobwa ahanini yabengutswe n’abatari bake ubwo yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo”Salome” Diamond Platnumz yasubiyemo, bikaba biri no mu byashingiweho kugirango aze mu Rwanda.

Nyuma yo kugaragara muri iyo ndirimbo ya Diamond, yarebwe n’abasaga miliyoni mu minsi ibiri yari imaze isohotse benshi bakemeza ko ari uruhare rwa Tunda.
Gusa ku urundi ruhande uyu mukobwa ntacyo arabitangazaho, dore ko nta wamusuzumye kandi akaba nta mugabo afite.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/12/2016 saa 07:27

Ndumva Ibintu Birimo Urujijo
Kanda hano umusubize

alida - 2/12/2016 saa 13:56

ndumva kuba bimenyekanye nyuma ya mashusho ntacyibyihishe inyuma
Kanda hano umusubize

shyaka benjamin - 2/12/2016 saa 15:16

yego birumvikana niba byaragaragaye nyuma yogukora amashusho ntiwashinza yvan nanone kuko aho uriya mukobwa abayaranyuze haratandukanye
Kanda hano umusubize

alida - 2/12/2016 saa 13:56

ndumva kuba bimenyekanye nyuma ya mashusho ntacyibyihishe inyuma
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X