Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese ni iki cyaba gituma bamwe mu byamamare kazi nyarwanda bakuze batararushinga?

Bimaze kugaragara ko bamwe mu byamamare nyarwanda kazi baba ari abakora muzika cyangwa abakora ibindi bituma bamenyekana cyane bakiri inkumi, barinda bagera ku kigero kimwe abanyarwanda bavuga ko umukobwa yagumiwe kuko nta mugabo yigeze.

Ibi bikomeje kugenda byibazwaho na benshi icyaba gituma ibyo byamare bitabona abagabo cyangwa se ngo bibe bifite abasore bazwi bakundana, ku buryo umuntu yavuga ngo nubwo nyiranaka atararushinga, birashoboka ko mu minsi iri imbere azadutumira bitewe n’uko bazi ko afite umukunzi.

Benshi bibaza impamvu , aho bamwe bavuga ko bishoboka ko abo bakobwa baba baragiye babenga abasore benshi, nyuma abandi basore bagatinya kujya kubaza izina kuko baba batinya ko ibyabaye kuri bagenzi babo byababaho bagaseba.

Ikindi kibazwaho ni uko ngo bishoboka ko abasore iyo barebye ibyo byamamare kazi batinya kubitereta kuko biba bizwi cyane.

Dore urutonde rw’ibyamamarekazi bitanu mu rwanda bikuze kuruta abandi ariko bikaba bitararushinga:

1 Gabby Kamanzi

Umuhanzikazi Ingabire Gaby Irene Kamanzi, ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda, ndetse no hanze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Muri muzika yamenyekanye nka Gaby Kamanzi, akaba yaravukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahagana ku itariki ya 12/06/ 1981. Avuka mu muryango w’abana batandatu.

Ni umukristo mu itorero rya Restoration Church Kimisagara, ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana ’Worship Leader’.

Gaby Irene Kamanzi aherutse guhabwa izina mu ruhame rya ‘Miss Gospel’ n’umwe mu bapasiteri bakomeye hano mu Rwanda ndetse bishimangirwa n’abakristo batari bacye ko ariwe mwiza mubakobwa baririmbira Imana hano mu Rwanda, ariko abakunzi be benshi usanga bakunze kwibaza impamvu atarushinga niba yaba yarabuze umukunzi dore ko amaze kuzuza imyaka 35 ibifatwa nkaho ari kurengerana ukurikije umuco nyarwanda.

2. Miss Jojo

Uwineza Josiane uzwi ku izina rya Miss Jojo,yavutse mu mwaka w’1983, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba ho mu karere ka Bugesera.

Yatangiye ku menyekana mu muziki mu mwaka wa 2006, ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare, akora umuziki we mu njyana ya R&B.
Uyu mukobwa wakanyujijeho mugihe cyahise nawe ari mubakobwa bakuze bari mu byamamare nyarwanda.

Kuri ubu uyu muhanzikazi amaze kuzuza imyaka 33 y’amavuko. Uyu muhanzi nawe yibanzwaho cyane dore ko yigeze kugira inshuti bikamenyekana mu itangazamakuru ndetse bivugwa ko bagiye kurushinga, ariko nyuma baza gutandukana, n’ubu abakunzi be bibaza impamvu atararushinga.

3. Phanny Gaga (Wibabara)

Phanny Gisele Wibabara, ni umukristo mu itorero Christian Life Assembly (CLA) Nyarutarama, akaba anaririmba mw’itsinda rya The sisters, na we ari mubakobwa baririmba neza hano mu Rwanda. Ariko na we akaba kugeza ubu atararushinga, gusa mu minsi ishiize aheruka gutangazako afite ubukwe mu minsi irimbere. K

ugeza ubu Phanny akaba amaze kugeza hejuru y’imyaka 30 y’ubukure.

4. Anita Pendo

Umunyamakuru Anita Pendo uzwi mu bitaramo bitandukanye byo mu Rwanda ari umunshyushya rugamba (M C). Ari mubakobwa bazwi cyane hano mu Rwanda ndetse bamaze n’igihe kinini .

Anita yanakoze kuri za radio zitandukanye hano mu Rwanda ndetse aba MC mubirori byinshi bitandukanye. Anita amaze gukundana n’abasore 3 ari bo: Back T, Nizzo wo muri Urban Boys ndetse na Tuyishime David bita David Pro uyu nawe bakaba baheruka gutandukana.

Kugeza ubu abenshi bibaza impamvu ituma adashaka umugabo kandi bigaragara ko akuze dore Anita pendo arakabakaba imyaka 35.

5.Nina (Muhoza-Fatuma)

Abenshi mu basanzwe basohokera mu mahoteli akomeye no mu bitaramo bikomeye bya LIVE mu Rwanda, nta kabuza ko uyu mukobwa baba bamuzi kuko ni umwe mu bazwiho ubuhanga cyane. Nyamara yamenyekanye aho akoreye itsinda ahuriyemo na mugenzi we Chaly .

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Muhoza Fatuma, akaba yaravutse tariki 12 Nyakanga 1987.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Nina yiyemeje gutangira umuziki. Icyo gihe hari mu 2009. Uyu mukobwa na we ari mu bakobwa b’ibyamamare kandi bakuze, dore ko uyu nawe abarirwa mu myaka 29.

Ubusanzwe mu muco nya rwanda umukobwa urengeje imyaka 26 bavugako atangiye gukura kuburyo bikunda gutera impungege abantu, ndetse bakanatangira kuvuga ko umukobwa wabo yaheze ku ishyiga.

Aha abafana b’ibi byamamare bakomeje kwibaza ikibura kugira ngo ibi byamamare birushinge, dore ko aba bakobwa atari babi ku buryo Babura abasore babakunda ndetse banafite gahunda yo kurushinga rugakomera?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KKKK - 12/07/2016 saa 20:33

UBISHAKA NSHYIZEMO CANDIDATURE UWAHOZE AGISHA INAMA KO UMSORE YAMBESHYE KO AKIJIJWE AGASANGA NUMUSINZI NTIYABABAREYE URUGERO YE WE NTAWARUBARA
Kanda hano umusubize

KKKK - 12/07/2016 saa 20:28

GUKIZWASE BAFITE BUKIZWEMETRE
Kanda hano umusubize

Bahati Billy - 8/07/2016 saa 15:05

Munshakire i number za Miss Jojo icyo mwibariza. Muzaba mukoze.
Kanda hano umusubize

- 8/07/2016 saa 21:28

Uzanyandikire nziguhe niba umushakira amahoro
Kanda hano umusubize

Bahati Billy - 9/07/2016 saa 13:53

Mushakira amahoro pe mpa num ukoresha ubwo naguhamagay cg niba iri kuri wtsp ubwo tuzavugana.
Kanda hano umusubize

Grâce kageme - 8/07/2016 saa 21:33

Uzanyandikire nziguhe niba umushakira amahoro
Kanda hano umusubize

Bahati Billy - 8/07/2016 saa 15:03

Ndashaka I number za miss Jojo icyo mwibariza. Muzaba mukoze muzazimpigire.
Kanda hano umusubize

NDAKIZE - 8/07/2016 saa 12:22

KUTARONGORWA biterwa n'impamvu nyinshi.Bamwe barabenga cyane,abandi ugasanga biyandarika.Naganiriye n'abakobwa benshi,bambwira ko nta mukobwa wabona umugabo atemeye kuryamana n'abasore.Bibeshya ko gukunda umuntu ali ukuryamana nawe.Ibi bya boyfriend na girlfriend ni ibintu bibi cyane.Akenshi biba bigamije ubusambanyi.Abantu bita gusambana ngo ni ugukundana.Ntimukibeshye.Umuhungu iyo umaze kumuha,akenshi arakwanga,ndetse akagenda agutaranga ngo nta muntu mutaryamanye.Ndetse abahungu benshi,iyo umuhaye agasanga warahaye n'abandi,ahita yikuramo kukurongora.Ariko ikirenze ibyo,gusambana bibabaza imana cyane.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw'imana.Bisome muli 1 Abakorinto 6:9-10.
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 7/07/2016 saa 23:32

hhhhhhhhhhh Anita pendo we rwose ntiyarwubaka ngo rukomere Gabby nawe ngo haruwo Imana yamweretse mureke dutegereze turebe naho Miss jojo we nimpamvu zakazi
Kanda hano umusubize

karoli - 7/07/2016 saa 16:19

Nubundi barajogotse aba ntibarwubaka nibageza mu myaka mirongine
Kanda hano umusubize

titi - 7/07/2016 saa 16:18

Pastor Mpyisi umuhungu yaramubajije ati ese pastor, aho gukunda umukobwa mubi kwisura ariko afite umutima mwiza, no gukunda umukobwa mwiza cyane ku isura ariko ufite umutima mubi wahitamo uwuhe muri bose? Mpyisi yaramushubije ati uzakunde umwiza ku mubiri umutima mubi we uzawuharire yesu niwe uzawuhindura. Gaby nigeze numva avuga ko ashaka kuzarongorwa numuhungu ukijijwe, kandi kurebera inyuma ntiwamenya umuntu ukijijwe nudakijijwe, urumva ko we muri we yishakira bariya bana baririmba gospel nka ba Israel kandi ntabwo yajyana umukobwa ufite 35ans, anita we uretse kuba anakuze, ntabwo ari umuntu washyira mu mago ngo atuze yubake kubera ati stable mu mutwe we, muribuka intambara hagati ya Riderman na Asinah, yatewe nuko yarongoye undi mukobwa, ubwo we yifuzaga umu star nka Riderman kandi Riderman nawe yikundira undi, murebe Miss jojo twiganye UNR, muribuka indirimo ye ya mbere yasohoye uvuga umuhungu wamuteye indobo ibutare, akamuririmba ngo UBONA KO NDINDE, NUKO YAMWIFUJE AKAMUBURA, reba vanessa na wa muhungu wo muri actives. Aba basheshe akanguhe reka mbagire inama nziza, icara ube umwari, utegereze uwo Imana yaguteguriye azaza, ureke kwirirwa usamba ngo nabandi barabikora utuze usenge ugabanye ama declarations ubwira abanyamakuru kuko nabo barasebanya maze urebe ko utazabona umugabo. Ibyo ariko ukabukora ubu menopose itaragutahaho dore ko ubu isigaye ifatira ku myaka 40 gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X