Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese niba Federation y’abahanzi yarasuzuguwe n’abategura Salax awards aho iri rushanwa ntirigiye guhura n’ibibazo?

Mu gihe hategurwaga irushanwa ryo gutanga ibihembo ku bahanzi baba barakoze kurusha abandi (Salax Awards) ndetse abategura iri rushanwa bakaba baramaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abahanzi bazatoranywamo abahabwa ibyo bihembo, ariko bamwe muri abo bahanzi bakaba baramaze kwivana muri iri rushanwa, kuri ubu ikiri kuvugwa ni uko Federation y’abahanzi ku rwego rw’igihugu yamaze gutangaza ko Ikirezi Group ari na bo bategura Salax Awards basuzuguye iyi Federation y’abahanzi. Hakaba hibazwa ni ba nta ngaruka bigiye kugira kuri Salax Awards 2016.

Tuyisenge Intore, umuyobozi uhagarariyi Federation y’abahanzi mu Rwanda ko avuga ko nyuma yo gushyikirizwa n’abahanzi imbogamizi bari guhura na zo ku bwa Salax Awards, ngo bagerageje kwandikira inshuro irenze imwe abaritegura baranga babima amatwi banga kubitaba ngo bagire ibyo baganira.

Aha abakurikiranira hafi ibi bavuga ko Ikirezi Group bashobora guhura n’ibibazo mu gihe bakomeza gufunga umutwe ntibumvire ubuyobozi bwa Federation y’abahanzi mu Rwanda, ngo kuko ibyo bategura byose bizitabirwa n’abahanzi kandi abenshi babarizwa muri iyo Federation.

Aha rero abasesenguzi basanga Salax Awards 2016, ishobora kuzaba ariko ikaba nabo ngo kuko abayitegura bavuzweho byinshi ndetse usanga nabo ubwabo mu gushaka gusubiza bamwe na bamwe babaga babavuzeho baragiye babasubizanya umujinya mwinshi ibintu bigaragaza ko hari icyo bashobora kuba bishinja ubwabo nubwo batabyemera mu ruhame.

Aha rero ugasanga ibi bishobora kuzatuma Salax Awards ishobora guhagarikwa ngo niba aba bakomeje kuyitegura batabanje kumvikana na Federation y’abahanzi mu Rwanda.

Gusa ku ruhande rw’abategura iri rushanwa, Umuyobozi w’Ikirezi Group, Emm Claudine yavuze ko ubuyobozi bwa Federation y’abahanzi mu Rwanda butigeze bubashaka cyangwa ngo bubandikire, ngo kuko iyo buza kubashaka ntibari kureka kubwitaba.

Ibi bije nyuma y’uko hagaragaye byinshi byagiye bivugwa na bamwe mu bahanzi ndetse abarimo King James na Teta Diana bivanye mu itangwa ry’ibihembo bya Salax Awards, bikavugwa ko Dream Boys bashobora gusezera, Christopher agatangaza ko adashobora gufata umwanya wo gushakisha amanota yo kuba yagira igihembo yegukana ndetse na Jay Polly akavuga ko nta gahunda afitanye n’abategura Salax Awards.

Aba benshi bakomeje kwibaza niba ibi byose bidashobora kuzatuma Salax Awards ihagarikwa?

Ese wowe ubibona ute?

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X