Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese ubukwe bwa Knowless na Clement buzaba nta gusezerana mu rusengero?

Nyuma y’uko umuhanzi kazi Butera Knowless akoreye igitaramo mu karere ka Ruhango ndetse akanereka abo ku ivuko umukwe wabo ari we bagiye kuzarushingana Producer Ishimwe Clement, benshi bagiye bavuga ko bigaragarira ijishi rya buri wese ko uyu mukobwa atwite. Gusa kugeza ubu mu gihe amatariki y’ubukwe bw’aba bombi yegereje hari kwibazwa niba bazabana badasezeranye mu rusengero cyangwa bazasezerana?

Aha benshi bamwe bari gushingira ku ifoto yagaragaye y’urupapuro rw’ubutumire bwaba bwarahawe abazataha ubu bukwe buzaba ku wa 7 Kanama 2016, aho bigaragara ko kuri ubu butumire hari ho aho baziyakirira ariko nta rusengero bazasezeraniramo rugaragaraho.

Abantu batangiye kwibaza niba koko nk’uko bivugwa ko uyu mwari yaba atwite bitaba byaratumye abayobozi b’itorero aba bombi bagombaga gusezeraniramo bataranze kubasezeranya kuko Knowless atwite.

Gusa amakuru agera ku kinyamakuru imirasire avuga ko Knowless na Clement baba barangiwe gusezeranywa imbere y’Imana kubera ko Knowless atwite.

JPEG - 80.9 kb
Kuba Knowless yaba atwite ngo bishobora gutuma abana na Clement badasezeranye mu rusengero

Mu minsi ishize ni bwo byavugwaga ko Butera Knowless na Ishimwe Clement bazasezeranira mu rusengero rw’ Abadivantisite b’umunsi wa 7 I Nyamirambo, nyuma bakaziyakirira I Nyamata mu karere ka Bugesera. Gusa nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire (Invitation) ziri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga niba ari zo koko zigaragaraho Umujyi ubukwe buzaberamo wa Nyamata ariko ntibavuze inzu ibirori bizaberamo, gusa ntihagaragaraho urusengero bazasezeraniramo. Uwatumiwe asabwa kubika neza ‘invitation’ ari nacyo cyangombwa rukumbi kizinjiza abatumirwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BUTERA - 8/09/2016 saa 12:43

Knowless congraturation to you abagamba bagambe ahubwo abakunzi bawe bose wazakoze igitaramo kiduhuza amashyari akabica kurushaho koko
Kanda hano umusubize

hu - 3/08/2016 saa 09:39

Amani uvuze nabi cyane ikinyendaro se nigiki ntaba afite se na nyina se ntasoni isabe Imana imbabazi rata Imana izabubakire
Kanda hano umusubize

kayis - 31/07/2016 saa 19:35

Knowles we Imana iguhe umugisha.Uzagire urugo ruhire,uzabyare uheke ma! Naho izindi judgments ndumva zibura akantu k'ingenzi"mercy".without mercy ,any judgment is poor! you pastors involve mercy in your judgment.God judges us with mercy that 's why we survive kumbe we are all sinners.Think twice!
Kanda hano umusubize

amani - 28/07/2016 saa 16:13

ntimukihagarareho mumabwa,nakera umukobwa wakoze ishyano nkiryo agatwara ikinyendaro bajyaga kumuroho ntabukwe bwumukobwa utirinze@@@@@ Nibibanire Nibe kwiyononera amafranga yakabatunze ngobarakora ubukwe kdi barakoze ibara,hubwouzadutumire mumihango yokwita umwana izina,niba ise amwemera kuko kenshi40%aba ataruwe
Kanda hano umusubize

hu - 3/08/2016 saa 09:41

Niko amani ntamwana uvuka kugiti ntimukabite ibinyendaro aba afite se na nyina wenda nawe uricyo
Kanda hano umusubize

titi - 9/08/2016 saa 11:16

umva ibyakera nibyubu biratandukanye ahubwo wowe waraye kbs bakubwiyese ko babuzamafaranga? ahubwo ndabafana kabisa babanje kwipima ngo barebe iyo bazagusanga batabyarase? bazibintu kbs
Kanda hano umusubize

titi - 9/08/2016 saa 11:25

umva ubwo nubusutwa ibyakera nibyubu bitatandukanye ahubwo bazibi ntu ubwosiyo bata banzango bipime ngo barebeko babyara bazibintukbs ubundise bigeze balubwira kobabuzamafaranga ubwo nubushyanutsi
Kanda hano umusubize

umucyo - 28/07/2016 saa 11:12

Knowles natuze azashake umu pasteur umusezeranya none se mwene Pasteur Rutayisire ko bamuseranije atwite nuko yarafite Se na Nyina undi akaba ari imfubyi ntakibwabo. Gushyingirwa kudahawe umugisha ngo gusengerwe murumva arugushyingirwa nyabaki? urugo rutegamiye ku Mana nta rugo rurimo. Knowles uzashake umukozi w'Imana aguheshe umugisha niyo mpamvu Imana yabemereye kuyikorera kugirango agusengere uzahirwe murugo rwawe kandi ururamiremo numubura uzambwire mugushakire kandi nkwifurije urugo rwiza uzahirwe muri byose umenyeko Imana yacu ikunda imfubyi izakurengera ikubakire
Kanda hano umusubize

UWAMURENGEYE JEAN DE DIEU - 28/07/2016 saa 07:38

Ese ubundi kuki ibyo mwabitindaho cyane ntabwo muzi ko munzu y' imana ariho tubonera umugisha?njye mbona bikwiye kujya gusaba umugisha duhabwa n'imana kandi abakozi bayo aribo pasteur cyangwa padiri bagomba kubaramburiraho ibiganza. ESE UBUNDI KO IBYAWE NTAHO BIJYA WAGIYE UTEGEREZA?
Kanda hano umusubize

Mugabo - 28/07/2016 saa 06:15

Noless nshuti Niba ushaka gusezerana mwidini hamagara rwanamura niwe mana yabanyamadini bo murwanda ninawe wimikisha amavuta ba apotere bikigihe.araza agusezeranye maze witahire amahoro numutware wawe kdi mbifurije urugo rwimigisha .kdi ntimuzareke gusezerana NGO nuko abafarisayo babananije ahubwo mushake undi mupasiteri mumuhe agafaranga kuko Bose Niko bakorera azabasezeranya ndabizi.naho mubimenye nezako ntamana iba mwidini.
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 27/07/2016 saa 16:53

NTABWO TUZATAHA UBUKWE BYAGIPAGANI MBESE NIYO MPAMVU YAHEJE ABAFANABE??? NATWE RERO NTAZATUBONAA MUBUKWE BWA GIPAGANIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIIII
Kanda hano umusubize

Gentil - 30/07/2016 saa 16:42

Ni Byo Rwose Knownless Ara Duhemukiye Ubukwebwe Najyane Ntituzamubabarira
Kanda hano umusubize

dada - 27/07/2016 saa 15:36

urakoze hatari uvuze ukuri ibyo nibyo 100% ntabwo ziriya nzu bita insengero ari izi Imana ahubwo gusezeranira mu nsengero ni bibi igikumwe kirahagije ni mu mategeko
Kanda hano umusubize

Nziza - 27/07/2016 saa 14:13

ibinugakabya kwabanyamadini niyo yaba atwite umwana ise na nyina baramwemera kandi n' Imana irabemera kuki bababuza imigisha y' Imana ngo ntibazajya murusengero nukubahemukira kubusa rwose .
Kanda hano umusubize

HATARI AUGUSTIN - 27/07/2016 saa 13:54

Ese birakwiye gusezerana mu Rusengero,bamwe bita gusezerana imbere y'imana?Dukurikije Bible,ntabwo ali ngombwa.Dore ingero zo muli Bible.Adamu na Eva,Maliya na Yozefu,Boaz na Ruth,Abigishwa ba YESU,etc...ntabwo basezeranaga mu nsengero.Kera muli ISRAEL,urusengero rwa Yerusalemu rwali inzu y'imana,ndetse n'abatambyi bayo bakarukoreramo,kandi ni imana yabashyiragaho.Ariko nta bantu bajyagayo gusezerana.Naho insengero z'uyu munsi,ushatse wese yubaka inzu,agashaka abayoboke,bakaza gusengeramo,bakayita URUSENGERO.Bakamuha ICYACUMI,Pastor na padili bakagulisha ubukwe,umurambo,batisimu,etc...Bible yerekana ko izo nsengero n'abazisengeramo,imana itabemera (Matayo 15:9).Kuko basenga mu buryo imana itemera,kandi bagakora ibintu imana yanga.Urugero,Yesu yatubujije gukora umurimo w'imana dusaba amafranga (Matayo 10:8),atubuza kwivanga mu byisi (Yohana 17:16).Niyo mpamvu IMIHANGO ikorerwa mu nsengero (gusezerana,gusengera umurambo,etc...),nta gaciro bifite nubwo Pastor/padiri bavuga ngo barabikora mu izina ry'imana.Ntabwo aliyo ibashyiraho nkuko byali bimeze ku Batambyi bo muli ISRAEL.Uburyo Pastor na Padiri bajyaho,namwe murabizi.Baba bagamije inyungu z'ibyubahiro no gushaka ifaranga,nkuko Muzehe MPYISI avuga (Romans 16:18).Ntabwo GUSEZERANA imbere ya padiri/pastor ali ngombwa.IGIKUMWE kiba gihagije.
Kanda hano umusubize

Emmanurl - 27/07/2016 saa 15:22

Ubundi mumuco wacu wa Abanyarwanda umukobwa ugomba kumusaba ababyeyi,iyo ababyeyi babahaye imigisha ubwo n'Imana iba yawubahaye!,ubwo haba hasigaye gukurikiza amategeko y'Igihugu gusa. naho kujya mu Rusengero nubushake bw'umuntu si itegeko ry'Imana.
Kanda hano umusubize

Umukristu - 27/07/2016 saa 21:59

Igikumwe se cyo ukivanye mu yihe Bibiliya? Wowe se waheze mu Isezerano rya kera? Harya ho nta batambyi babagaho? Gutanga amaturo se nta biba muri Bibiliya yawe? Harya abapadiri n'abapasiteri bashinzwe gusezeranya gusa? Ariko wazize Bibiliya ubundi ugakira ubujiji? Ubu usanga amamiliyari y'abantu akorana n'abapadiri n'abapasiteri ari abantu b'injiji ukaba ari wowe muhanga wenyine uri ku isi? Ese iyo Bibiliya uvuga ni wowe wayibungabunze ukanayishyira mu rurimi wayisomyemo? Rahira ko ibyo bitakozwe n'abo bapadiri hanyuma n'abapasiteri bagakomerezaho. None ngo ni aba Satani!
Kanda hano umusubize

usanase - 29/07/2016 saa 16:56

niba atwite aramaze mugabanye amashyari iminwayabarenze muvuga ubusa mwa nkozizibibi mwe mureke knowless mugabanye ubusutwa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X