Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mafoto: Uko byari bimeze mu gitaramo Dj Pius na Uncle Austin bakoreye muri H-Zone Gikondo

Kuri iki cyumweru tariki ya10 Nyakanga 2016, ubwo DJ Pius na Uncle Austin, abahanzi bari kugenda babica bigacika muri muzika nyarwanda bataramiraga muri H-Zone, byari ibirori bishimishije cyane, aho aba bahanzi bagiye ku rubyiniro ugasanga barafatanya n’abafana babo kuririmba indirimbo zabo. Tino wo muri TBB, Umusore waririmbye mu mwanya wa Chameleone, Dj Pius na Uncle Austin mbere y'uko bajya ku rubyiniro

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare muri muzika nyarwanda aha twavugamo nka Producer Pacento, abahanzi babarizwa mu itsinda rya TBB ndetse n’abandi batandukanye.

Agashya kuri iki gitaramo ni uko indirimbo nyinshi z’aba bahanzi abafana babo bari bazizi akenshi ugasanga aribo bari kuziririmba ndetse bakanasaba abahanzi kubaririmbira indirimbo zabo bashaka.
Uncle Austin ni we wabanje ku rubyiniro

JPEG - 235.5 kb
Yari yishimiwe n’abafana be

Ibyishimo n’akanyamuneza byari byose ku bafana ba DJ PIUS na Uncle Austin, aho baririmbaga indirimbo zabo ugasanga bari kuzifatanya n’abafana babo cyane ko zose bari bazizi.

JPEG - 172.8 kb
Dj Pius nawe yaje ku rubyiniro maze ashimisha abafana be karahava

JPEG - 209.7 kb
Umusore yaje ku rubyiniro afasha Dj Pius kuririmba indirimbo agatako live aho yaririmbye agace karirimbwe n’umuhanzi Chameleone

Dj Pius yasabye abafana uwaba azi indirimbo agatako akaza akaririmba agace gato maze haboneka umusore uririmba agace umuhanzi Jose Chameleone yaririmbye bituma indirimbo bayiririmba Live uwo musore aririmba mu mwanya wa Chameleone.

Ubuyobozi bwa M I G Ltd ari na bwo butegura ibitaramo bibera muri H-Zone buboneyeho gushimira abagana H-Zone ndetse no gukomeza gutumira abanyarwanda ngo bajye baza kwidagadura kuko buhora bubategurira ibyiza byinshi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X