Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Fireman akomeje kugaragaza ko icyo yitayeho ari ibikorwa atari amagambo

Nyuma y’indirimbo yateje amakimbirane hagatiye na mugenzi we bahoze baririmba mu itsinda rya Tuff Gangs ari we Jay Polly, kuri ubu umuraperi nyarwanda Fireman yamaze gushyira ahagaragara indi ndirimbo nhsya yise “Amabanga Y’urugo”. Ibintu bishimangira amagambo aherutse kubwira Jay Polly ko atari akwiye kujya mu magambo ahubwo ko akwiye gukora indirimbo nk’uko na we ari gukora muri iyi minsi.

Fireman yari aherutse gushyira indirimbo ahagaragara yise “Sagihobe”, iyi ndirimbo yateje amakimbirane hagati ye na Jay Polly, ndetse binatuma Jay Polly avuga amagambo atari meza kuri Fireman aho yanageze aho avuga ko Fireman akoresha ibiyobyabwenge byitwa (Mugo).

Nyuma yo kumva ko Jay Polly yavuze ngo anyway mugo, ndetse abantu bamwe batangiye kumubaza niba azajya kumurega mu nkiko ko yamusebeje mu ruhame akamuvugaho amagambo atari meza, Fireman yasubije ko atari ibintu byo kwihutira ahubo avuga ko Jay Polly yari akwiye kureka amagambo akagaragaza ibikorwa muri muzika nyarwanda nk’uko nawe ari gukora.

Fireman yagize ati: "Ikintu navuga ni uko namwifuriza ko yakora akava mu magambo no mu matiku, Jay Polly agabanye kuvugwa mu matiku gusa, binavugwe ko yakoze indirimbo nkuko nanjye muri iyi minsi ndi kuvugwa mu ndirimbo yanjye nshya."

Kugeza ubu akomeje gushimangira ko we atitaye ku byo guterana amagambo aho yabigaragarije ashyira ahagaragara indi ndirimbo nshya yise “Amabanga Y’urugo”, ibintu bigaragaza ko ari gukora uko ashoboye ngo agaragarize abafana be ko ari umuhanzi ushoboye. Iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Producer Holy beat.

Fireman na Jay Polly babanye mu itsinda rya Tuff Gangs, nyuma baza gutandukana ubwo bagenzi be barimo Bull Dog na Green P bafatanyije na Fireman bashingaga itsinda ryabo bise Stone Church, gusa kugeza ubu Fireman ari gukora ku giti cye kuko na Stone Church ntakiyirimo.

Kanda hano wumve indirimbo Amabanga y’urugo ya Fireman

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

STRATON - 11/08/2016 saa 16:29

Baba bagirangobabone ukobavugwamwitazamakuru ushoboragusa ngantakibazo afitanye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X