Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Fireman na Green P bikomye itangazamakuru

Umuraperi Rukundo Elia wamenyekanye cyane mu muziki nka Green P na mugenzi we Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman bombi bamenyekanye cyane ku buhanga bwabo bwo kurapa ubwo bari mu itsinda rya Tuff Gangz nyuma bakaza kwerekeza mu ryo bise ‘Stone Church’ kimwe na mugenzi wabo Bull Dogg, bavuga ko itangazamakuru ririmo amaradiyo ritsikamira injyana ya Hip hop riyibuza kwamamara nk’uko izindi njyana nka R&B na Afrobeat zihabwa umwanya.

Ubwo aba bombi baganiraga na bimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, bavuze ko injyana ya Hip Hop ititabwaho nk’izindi.

Aha bavuga ko ubundi mu myaka yatambutse injyana ya Hip Hop yari ishyigikiwe n’itangazamakuru ariko ngo ubu irahezwa mu itangazamakuru (Radio).

Fireman we yatangaje ko ubu mu Rwanda nta ndirimbo ikoze mu njyana ya HipHop irimo kumvikana cyane, ndetse avuga ko ibi biterwa n’itangazamakuru rizirengagiza.

JPEG - 85.1 kb
Fireman avuga ko itangazamakuru rirwanya injyana ya HipHop

Yagize ati: "Mu gihe cyashije wasangaga mu mwaka hari indirimbo y’umuraperi runaka ikunzwe cyane hirya no hino mu gihugu. Ariko ubu ntabwo abanyamakuru bagikina izo ndirimbo nti tuzi neza impamvu yabyo."

Naho Green P we mu gahinda n’umujinya mwinshi yemeje ko iyi njyana yateye intambwe ikaba inakunzwe cyane,ariko ikaba isigaranye ikibazo cy’itangazamakuru (Radio) ziyitsikamira bikayibuza gukomeza kwamamara hose.

JPEG - 54.2 kb
Green P ngo atewe agahinda n’uko izindi njyana zishyigikirwa n’itangazamakuru naho Hip Hop igahezwa

Yagize ati: "Ni by’agahinda kubona itangazamakuru(radio) ritetesha zimwe mu njyana za muzika nyarwanda zigatesha agaciro Hip hop, gusa ikinshimisha ni uko abakunzi bayo bazi ukuri ntibasiba kutugaragariza urukundo."

Nyamara n’ubwo aba baraperi bavuga ko injyana ya Hip Hop itsikamirwa kurusha izindi bikayebiza gutera imbere kandi itangazamakuru rikaba ari ryo ribigiramo uruhare, bamwe mu banyamakuru baganiriye n’Imirasire, bemezako nta rwango na ruto bafitiye injyana ya Hip Hop, ndetse bavuga ko iyo hasohotse indirirmbo iyo ari yo yose bayikina batitaye ku njyana ikozemo gusa ngo ipfa kuba ifite ubutumwa bugirira akamaro abayumva ndetse bunubaka umuryango.

Gusa abo banyamakuru bahamya ko kuba mbere byaragaragaraga ko HipHop irimo kuzamuka cyane kurusha izindi, ari abaraperi bakoraga indirimbo ndetse ugasanga zirasohoka ku bwinshi nyamara ngo kuri ubu usanga naba bavuga ko itangazamakuru ridakina indirimbo zabo badaheruka gushyira ahagaragara indirimbo nshya, nyamara ngo n’abandi bakizamuka ari nabo bakora indirimbo cyane ntibazikora mu njyana ya Hip Hop.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X