Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Fireman yatangaje ko yatandukanye n’itsinda rya Stone Church

Umuraperi Fireman yamaze gutangaza ko yatandukanye n’itsinda rya Stone church. Ni nyuma yo gukora indirimbo nshya yise “Sagihobe” muri iyi ndirimbo hakaba humvikana mo amagambo akarishye yibasiye mugenzi we Jay Polly.


Fireman yatangaje ko yamaze guhagarika ibikorwa bye mu itsinda rya Stone Church, ndetse avuga ko adakeneye no gukomeza kuvuga ku by’iri tsinda. Yongeyeho ko atakimenya niba Stone Church ikibaho cyangwa ngo niba yaba iriho ngo amenye ibyaryo kuko we yihugiyeho ndetse atanakiribarizwamo.

Yagize ati: "Ibintu bya Stone Church sinshaka kubivugaho kuko si ibintu byanjye ibyanjye ni ibya Fireman. Njye nahagaritse ibikorwa bindi, byaba ibya Stone church cyangwa ibindi, ubu nihugiyeho. Nta makuru mfite kuri iryo tsinda, wenda rirahari ariko njye sindirimo ubu kuko nihugiyeho."


Abajijwe niba Stone church iramutse igize ibikorwa itegura yabyitabira, Fireman yasubije ko bashatse ko bakorana ubwo bamusaba nk’uko n’undi wese yamusaba nyuma yo kuganira na Superlevel nk’abajyanama be abemerera nk’ibisanzwe.

Yavuze ko guhagarika gukorana na bagenzi be muri Stone Church ari impamvu ze bwite, ngo kuko yashakaga kwigarurira izina kuko atari ahagaze neza. Aha avuga ko atari gukomeza gukorera mu itsinda ngo ahubwo yahisemo ikimworoheye.

Uku kuva mu itsinda bucece kwa Fireman bije bikurikira Youngtone warivuyemo mbere, ibi bigatera kwibaza niba koko iri tsinda ritageze aharindimuka risenyuka.

Ibi bisa n’igisubizo ku bibazo byari bimaze iminsi byibazwa n’abafana b’itsinda rimaze igihe gito rishinzwe n’abaraperi bahoze muri Tuff Gangs, aho bibazaga impamvu ritacyumvikana ndetse benshi bakemeza ko ryabaye nk’ikibatsi cy’amashara kitamara igihe kitarazima.

Ibi bigaragaza ko iri tsinda rya Stone Church risa n’iryasenyutse.

Kanda hano wumve indirimbo Sagihobe ya Fireman

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 19/07/2016 saa 15:06

Fireman is the best laper.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X