Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

G-Bruce yatinye kwitabiria igitaramo yatumiwemo

Mu gihe abakunzi ba muzika bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bategereje kuzabona umuhanzi w’umunyarwanda Mfuranzima Bruce uzwi nka G-Bruce muri muzika nyarwanda, mu gitaramo yatumiwemo n’umuhanzi Magic Pinokio ndetse banakoranye indirimbo, kuri ubu G-Bruce yamaze gutangaza ko afite ubwoba bwo kwerekeza muri kiriya gihugu cy’abaturanyi ngo kuko atizeye umutekano waho.

Uyu muhanzi G-Bruce wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka Karyamyenda, Abakosozi ndetse n’izindi, avuga ko ngo hari abamubwiye ko iyo umuntu agiye muri RD Congo ari umunyarwanda abaturage baho bashobora kumugirira nabi ngo bituma nawe atinya iki gihugu.

Aganira na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda yagize ati: "Naganiriye n’abantu bambwira ko iyo uri Umunyarwanda Abakomongamani bashobora kukugirira nabi numva binteye ubwoba, ariko nzajyayo kuko bimfitiye akamaro cyane."

Gusa n’ubwo uyu muhanzi yavuze ko afite ubwoba bwo kwerekeza muri RDC, yatangaje ko ari gukora imyitozo yo kuririmba akoresheje ijwi ry’umwimerere (live, yitegura icyo gitaramo, ndetse ngo we n’abacuranzi be bakajije umurego mu myiteguro.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo cyateguwe na sosiyete yitwa "Ideal Vision Entertainment" kikazabera muri imwe mu mahoteli yo muri RDC kuwa 26 Kamena 2016, kikazaba mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’imyaka 56 ishize Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ibonye ubwigenge.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Adeline - 13/06/2016 saa 17:18

Ntukazane ingebitekerezo nawe erega nta nisoni nimwe mukurura inzangano mubantu dore ko injiji ari zize.
Kanda hano umusubize

- 9/06/2016 saa 20:05

N'importe quoi? iyo muvugisha ukuri mukamubwirako kuba ari umututsi ari yo mpamvu yagira ikibazo muri DRC
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X