Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gabiro The Guitar mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyo kumurikira abakunzi be video nshya muri H-Zone

Nyuma y’igihe gito cyane umuhanzi Gabiro The Guitar ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Umusonga’, kuri ubu yamaze gutegurira abakunzi be igitaramo cyo kubamurikira amashusho y’iyi ndirimbo abafana be, iki gitaramo kikazabera muri H-Zone Gikondo, aho azaba ari kumwe n’abahanzi bari kubica bigacika muri muzika nyarwanda aribo Bull Dog, Tony Unique na Asnah bazaba baje kumufasha gususurutsa abakunzi ba muzika nyarwanda.

Iki gitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘Umusonga ‘ ya Gabiro, biteganyijwe ko kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, kikazabera muri H-Zone Gikondo, hamwe mu hantu hamenyereweho kuba imyidagaduro hano mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususuruta abakunzi ba muzika.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gufasha uyu muhanzi gutegura ik gitaramo, ngo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe b’abahanzi bazaba baje kubataramira ndetse ngo na Gabiri The Guitar, azabagezaho umuziki w’umwimerere.

Biteganyijwe ko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Tubibutse ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, guhera ku isaha ya Saa moya z’umugoroba (7:00 PM) kugeza bukeye.

Umusonga by Gabiro Guitar (Official Video) 2016

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 12/08/2016 saa 03:34

ayii! imana izagushyigikire.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X