Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gaby Kamanzi yasobanuye icyatumye atemererwa gukandagira ku butaka bwa USA

Nyuma y’uko umuhanzi kazi nyarwanda Gaby Irene Kamanzi, uririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana, yuriye rutemikirere yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagera ku kibuga cy’indege akangirwa gukandagira ku butaka bwaho, nyuma akaza kuvuga ko icyabiteye ari ubushake bw’Imana maze abatari bake bakamugaya bavuga ko atari akwiye kubeshya ngo ni ubushake bw’Imana, kuri ubu uyu muhanzi kazi yatangaje impamvu nyakuri yatumye atemererwa gukandagira ku butaka bw’Amerika.

Gaby Kamanzi yavuze ko icyatumye atemererwa gukandagira ku butaka bwa Amerika ari uko Visa itari igendanye n’ibyo yari agiye gukora , ariko ngo igihe cyose azaba afite Visa igendaye n’ibyo azaba agiye gukora yemerewe gusubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Gaby Kamanzi mu butumwa buri mu rurimi rw’igifaransa yasobanuye byimbitse icyatumye agarurwa mu Rwanda, aho yavuze ko yagaruwe kugira ngo asabe Visa P1 y’umuhanzi wabigize umwuga mu gihe we yari afite Visa ya B1/B2 igenewe abakora ubucuruzi n’ubukerarugendo ndetse akaba ariyo yagendeyeho mu nshuro ebyiri amaze kujya muri Amerika.

Yagize ati: "Shalom Bakundwa muri kristu, Ndashima Imana ku bw’ubuntu n’ineza itugirira. Ku bari babizi, Imana yangiriye ubuntu bwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika inshuro ebyiri, nagarutse mu Rwanda muri Mata 2016 mbere yuko visa yanjye irangiza igihe. Imana ihe umugisha inshuti zanjye, benedata bose bamfashije igihe cyose namaze muri Amerika.

Andi mahirwe yabonetse uyu mwaka yo kuyikorera mu giterane (kuva itariki 5 kugera kuya 7 Kanama 2016) i Dallas/Texas. Nabamenyeshaga ko visa nayibonye mu buryo bwujuje amategeko. Nafashe indege itariki 3 Kanama 2016. Ngeze Chicago, abakozi bo muri Immigration bamenyesha ko nk’umuhanzi wabigize umwuga, nagombaga gusaba visa igendanye n’uwo mwuga (visa P1). N’izindi nshuro nagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nari mfite Visa B1/B2 ya business na tourism. Nagaruwe mu Rwanda, kugira ngo nsabe visa P1. Banyemereye kugaruka muri Amerika igihe cyose nzaba mfite visa igendanye nibyo nzaba ngiye gukora."

PNG - 205.7 kb
Ubu ni ubutumwa Gaby Kamanzi yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook

Gaby Irene Kamanzi na Aline Gahongayire bafashe rutemikirere ku mugoroba wo ku wa 3 Kanama berekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho bari batumiwe mu giterane ‘Rwanda Christian Convention’ kiri kubera mu mujyi wa Dallas muri Texas.

Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire bageze i Chicago ku wa 5 Kanama 2016, biba ngombwa ko Gaby Kamanzi agarurwa mu Rwanda kubera ko ibiro bishinzwe abinjira n’abasoka byamusabye ko agomba kugaruka mu Rwanda agasdaba visa igenewe umuhanzi wabigize umwuga P1, maze mugenzi we Aline Gahongayire bavanye i Kigali arakomeza ajya mu gitaramo aho yasanzeho abandi barimo Aime Uwimana, Adrien Misigaro, Richard Nick Ngendahayo, Willy Uwizeye, Romulus Rushimisha na Pastor Amani Stephane.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwanashaka - 12/08/2016 saa 10:25

Ahubwo numukozi w'IMANA,ako kazi yakamuhereye heh?kwar iteka mitwe gusa ngo Imana ntiyabishatse yarangiza ngo visa ntiyariyo.umukozi wImana ubesha nkuko,kuvugisha ukuri nibwo bupfura
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 16:56

Muvandimwe Murenzi, uvuze neza ko dukwiye kubaha igitekerezo cy'undi. Gusa ntubijyane n'imyumvire, kuko hari abafite iri hejuru pe. Ubu iyo twese duhugira muri Yesu ashimwe, Gaby yari kuturagira nk'inka. None ukuri kuragaragaye. Abanyamadini bafite ukuntu bihisha inyuma y'imana, bakajijisha abantu. Nubishinga uzayatamo bo bayitoragurire! Ntitukitiranye ubwamamare n'ubupfura. Bamwe nta kigenda mu mutwe kabisa!
Kanda hano umusubize

cyane - 11/08/2016 saa 15:52

Hari inamba zitagifata muri iki kinyejana bavandi. Muri zo n'iy'ubushake bw'Imana cg kidobya ya Sekibi irimo. Haba hari impamvu zitagaragajwe. Ntimwari mwaduhinduye abasazi se? Twige gutekereza no gushishoza aho gushaka inzitwazo bavandi.
Kanda hano umusubize

Mze - 11/08/2016 saa 12:29

Kare kose se? Kuki yabeshyaga ngo ni Imana. Iyo avuga atyo ntaba arinze kuvuga aya yose. Imana ? Kubeshya.Yicuze icyaha cyo kubeshya Imana siyo itarabishatse . Ukuri ni uko.
Kanda hano umusubize

prosper nkingi - 11/08/2016 saa 12:26

shalom mwaramukanyamahoro gaby nkunda ibihangano byanyu kandi imana izakomeze ibajye imbere mubyo mukora byose bihimbaza imana imana ikongerere amavuta yo kuyikorera
Kanda hano umusubize

Zerbabele - 11/08/2016 saa 12:07

mumubwire asabe imbabazi Imana n'abantu kuko yarabeshye nkumukozi w'Imana niki twamwigiraho" ngo narimfite ibyangombwa nkibyabandi sinzi impamvu gusa numugambi w'Imana" none avugishije ukuri mberehose? nuku abakozi b'Imana bateye?
Kanda hano umusubize

Murenzi - 11/08/2016 saa 15:26

Ese ko mbona mwigize abacamanza b'Imana?? Ese ugushaka kwi Imana muragusobanukiwe?? tujye twirinda guca imanza. ikindi burya imyumvire yacu iratandukanye biba byiza wubashye iyamugenzi wawe ntihabeho kumva ko hari ufite imbyumvire iri hejuru yi iyabandi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X