Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gaby Kamanzi yuriye rutemikirere ageze munzira yangirwa gukandagira ku butaka bwa USA

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Kanama ni bwo ikinyamakuru Imirasire.com cyabagezagaho amakuru y’uko abahanzi kazi nyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana babiri Gaby Irene Kamanzi na Aline Gahongayire bafashe rutemikirere ku mugoroba wo ku wa 3 Kanama berekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika aho bari batumiwe mu giterane ‘Rwanda Christian Convention’ kiri kubera mu mujyi wa Dallas muri Texas. Gusa byarangiye Gaby Irene Kamanzi yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa 6 Kanama 2016 nyuma yo kwangirwa gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aline Gahongayire na Gaby Kamanzi bageze i Chicago kuri uyu wa 5 Kanama 2016, biba ngombwa ko Gaby Kamanzi agarurwa mu Rwanda, mugenzi we Aline Gahongayire bavanye i Kigali arakomeza ndetse we anatangaza ko yagezeyo, naho Gabi Kamanzi akatisha itike imugarura I Kigali.

Gaby Kamanzi wamenyekanye mu ndirimbo ‘Amahoro’ akaba akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Arankunda’, yavuze ko yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kwangirwa gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko impamvu nyirizina yabiteye ari uko Imana itabishatse na cyane ko yari afite ibyangombwa byuzuye ndetse bimeze nk’ibya bagenzi be bajyanye, ahubwo kuba atabashije gukomeza bikaba biri mu mugambi w’Imana kuko iyo iza kubyemera, nta muntu numwe wari kumubuza kwinjira muri Amerika.

Yagize ati: "Nk’umuntu usenga nk’umuntu ukijijwe, ibi bintu birimo Imana, ni Imana itashatse yuko ubungubu nsubira muri Amerika, izongera ikingure ikindi gihe ariko ubungubu mu mugambi w’Imana ntabwo byari birimo. Mu bushake bw’Imana ntibyakunze yuko nkomezanya urugendo hamwe na bagenzi banjye ngo tubane mu giterane cya Dallas ariko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. Njyewe nta kibazo mfite kuko umugambi w’Imana uhora ari mwiza, ibyo Imana idufitiye ni byiza cyane kandi Imana yabyemeye, nta muntu numwe wafunga umuryango."

Gaby Irene Kamanzi, Aline Gahongayire na Aime Uwimana bagombaga guhurira n’abandi bahanzi nyarwanda baba muri Amerika aribo: Adrien Misigaro, Richard Nick Ngendahayo, Willy Uwizeye, Romulus Rushimisha na Pastor Amani Stephane mu giterane cyateguwe n’amatorero ya Gikristo aba muri Amerika ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Amerika mu kwimakaza umuco w’ubumwe, ubwiyunge n’urukundo mu banyarwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DORCAS - 9/08/2016 saa 15:01

Gaby nimumwumve nubwo bamwe mutabisobanukiwe ntawabarenganya,ariko aravuga ukuri hari iby'Imana yamurinze byinshi kuko ibyiza n'ibibi byose yemera ko bitugeraho ititaye ko bamwe babyita igisebo ngo yari yatambutse kuri airport yacu akinjira no mu ndege n ibindi n'ibindi.Nemera ko Gaby ar'umukozi w'Imana kandi namwe muzasobanukirwa icyo yamurinze mumufashe gushim'Imana.Gahongayire azababera umuhamya kuko niwe bari bahagurukanye
Kanda hano umusubize

ingera - 9/08/2016 saa 08:36

Mwemere ibyo nyiri bwite yababwiye ibindi byose murabeshyana naho gutukana numuco wagipagani
Kanda hano umusubize

ngiruwonsanga peter - 9/08/2016 saa 05:54

uko bimeze kose arankunda ee arankunda ee Gaby Nukuri Imana Irakuzi Nubwo Wagera Kure Cya Abantu Nabo Bakaguca Intege Ipfumbase Ubugingo Bwawe Wibuke Yobu Ariko Yanesheje Ese gaby unyihanganire are u single?
Kanda hano umusubize

kayiranga Abdul karim - 8/08/2016 saa 20:35

gusa nukwihangana. Ariko ibi bihugu mbigendamo nabwo birenganya ahubwo bigendera kukuri ku byerekeranye nimpapuro zinzira. vugako basanze harikidatunganye mumapuro zawe kabone nubwo bashidikanya ku ifoto nushobora kwinjira mo. buriya mbere yogutegura urugendo ruza muri ibibihugu nukagire nakamwe usuzugura kuko barachecking burikimwe cyose.pole sana kuko birababaza cyane kutarangiza urugendo warutangiye
Kanda hano umusubize

kayiranga Abdul karim - 8/08/2016 saa 20:32

gusa nukwihangana. Ariko ibi bihugu mbigendamo nabwo birenganya ahubwo bigendera kukuri ku byerekeranye nimpapuro zinzira. vugako basanze harikidatunganye mumapuro zawe kabone nubwo bashidikanya ku ifoto nushobora kwinjira mo. buriya mbere yogutegura urugendo ruza muri ibibihugu nukagire nakamwe usuzugura kuko barachecking burikimwe cyose.pole sana kuko birababaza cyane kutarangiza urugendo warutangiye
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 16:46

Hagire unsobanurira ukuntu Imana yahuje umugambi n'Amerika bakarwanya Gaby. Leta ikwiye gushyiraho n'ibyiciro by'imyumvire, bamwe bagahabwa "GIRIGITEKEREZO" kabisa! How hell does god mix with facts?
Kanda hano umusubize

Minister Allan - 8/08/2016 saa 21:12

Unless your a born again otherwise you can't understand. Imywunvire iratandukanye kandi ibyo yavuze n,ijambi ry,imana kiretse nimba ufite you source of infos inyomoza ibyo yavuze. Igire amahoro Muvandimwe
Kanda hano umusubize

huytt - 8/08/2016 saa 14:59

It is very obvious that none of us knew exactly why she was denied entry into the US. Birasanzwe ko abantu babuzwa kwinjira muri USA kumpamvu zitandukanye. Kandi kwangirwa kwinjira muri USA ntibiba bivuze ko utazongera kubona uburenganzira bwo kuhagaruka. Igihe cyose utashe kubushake kandi USA itakwishuriye ticket uba uri in good shape. For those who are criticizing her for acknowledging that it was God's plan: who are you to question that? As a Christian, I believe that God has control over any situation and Gaby's situation is no exception. God is in control Gaby, take heart. May God continue to expand your talent.
Kanda hano umusubize

cyane - 8/08/2016 saa 16:37

Sorry but the second half of your comment is in total contrast with the first. Do you mean god acted collaboratively with the USA against Gaby's plan? I'd like to understand.
Kanda hano umusubize

- 8/08/2016 saa 13:27

hhhhhh.arasekeje gusa. mumubabarire nawe ntiuarazi ibyo yarimo. ntago aramenya gutandukanya ibintu nahantu
Kanda hano umusubize

claude - 8/08/2016 saa 15:13

Pole sana Gaby. Mwabantu mwe ntimukavuge ibyo mwishakiye, Gaby yatanze ibisobanuro uko abyumva, ntampamvu yokumvako yabeshye. Ibyiza birimbere rwose Gaby, amahirwe arahari uzabona ayandi doreko warugiye mumurimo W'Imana. Thanks
Kanda hano umusubize

ngiruwonsanga peter - 9/08/2016 saa 05:44

Mushuti Ihangane Burya Icyintu Cyose Ukora(cyango Ibyo Dukora)byose Imana Iba Ibizi rero wibyibaza cyane uzajya nahandi hari nigihe wahahuri nibibazo komera irakuzi ipfumbase ubugingo bwawe(ahaa,am sorry annithing to ask to you are you single? l have reason why to ask tel me.)
Kanda hano umusubize

Rukundo - 8/08/2016 saa 12:49

Ubundi se mukecuru usaziye ubusa yajyaga he
Kanda hano umusubize

Christian - 8/08/2016 saa 11:47

Ariko abantu bamwabaye mute,mwagiye mwirinda mukanarinda ibitekerezo byanyu n'iminwa yanyu kwandura ,ninde muri mwe ukora kuri aeroport i Chicago ? ese niba yararengeje izo six mois ,kuri ambassade ya america n'impumyi ku buryo batabashije kubona muri passeport ye ? Mwakwakiriye ibyo nyiri ubwite yitangarije ,ibindi mukabireka aho kwiyanduriza ubusa ko nanahamya ko abagerageje kumuvugaho amagambo atari meza ko ntacyo bungutse uretse igihombo mukuyemo kandi natwe nta n'icyo mutwunguye uretse kubona gusa ko twapfushije abahagaze .
Kanda hano umusubize

NELLY - 8/08/2016 saa 10:53

harimpamvu banze ko agerayo gusa arabeshya azi ikosa jye yivuga ngo IMANA SE yakwanga ko ajya kuvuga ubutumwa?
Kanda hano umusubize

Tuyambaze Aimable - 8/08/2016 saa 12:15

ari mukozi w IMAMA nubwo waba uzikuririmbaneza abantu bagafashwa ntugire gahunda nziza biragukereza murugendo gusa niba warakoze ikosa uzikosore kandi niba arintakosa ufite , harindi mpamvu ? ndagusubiza mo imbaraga nkubwiranti ihangane kuko iyayuhaye kuyihimbaza izakomeza ikugirireneza nikindigihe kandi ntizagutererana kandi imana yanga icyaha ntiyanga umuntu.simvuze koharicyahangushinja oya ,ahubwo gerageza w, kosore kuko habonetse mo ikosa, kugirango ritazaboneka nikindi gihe , kandi aho ugeze ubu ntabwo wabikuye muri amerika ,himbaziIMANA murwanda nomu africa ,nomuyindi migaba neyose ,i cyingenzi nugukiranuka mubyo ukora ,ukumvira abakuyobora ,ndatse ,ukitakumategeko akugenga , ukumvira ni IMANA .IBINDI BYOSE UZABIGERAHO ,icyo nkwi furije niki ,imbabazizi IMana ZIKUZEHO,murakoze ,iyatangiye umurimo niyo izawusoza

Tuyambaze Aimable - 8/08/2016 saa 12:17

cyomoro messenger - 8/08/2016 saa 10:48

burya koko ngo harinjiji zize nizitarize nkuyu ibintu aba avuga aba yumva abibwira abantu badafite ubwenge.Imana tuyitwaza nomumafuti yacu koko.ahubwo usabe Imana ikongerere ubwenge ubanze umenye ibyo urimo
Kanda hano umusubize

Jean Paul - 8/08/2016 saa 10:19

ndumiwe kandi ndatangaye gusa ndasaba abantu ko bajya bareka kubeshyera Imana ngo yanze? iyo yanga ntabwo wari kurira indege gusa amakuru avuga ko ntabwo izeserano ryImana ribagikanywa ningeso mbi zitava mubiyita abakozi bImana. Umva Imana ntabwo yabikora kandi nuzongere kubivuga kuko wahura nibyango birenze ibyo wabonye banza wihane nyuma ubona kugenda.
Kanda hano umusubize

rukara - 8/08/2016 saa 09:58

ABANTU BAGIYE BAREKA KUBESHYERA IMANA NONE IMANA NIYO YA MUBWIYE GUTINDA MURI AMAREKA AKARENZA IGIHE BARI BAMUHAYE IGIHE AHARUTSEYO. AHUBWO UBUSHIZE YASATSE KUGUMA MURI AMERIKA MU MANYANGA ATAZIKO MURI AMERIKA IYO URENGEZE IGIHE BAGAHAYE BAKUREKA UGATAHA ARIKO NTIWEMERERWE KUZONGERA GUSUBIRAYO BAJYE BAVUGISHA UKURI
Kanda hano umusubize

Patrice - 7/08/2016 saa 21:28

Nukuri Gaby Artubeshya Pe!
Kanda hano umusubize

McRae - 7/08/2016 saa 21:26

Bella: Igisubizo kirashe yagitanze. Ntimushakishirize ahandi. Système ya USA ntakajagari, ahubwo kubona baramuhaye Visa nibyo birumvikana kuko amakuru yose baba bayafite. Cyangwa bashatse kumukubita akanyafu. Ahubwo nareba nabi amarembo ye yarayafunze burundu, azagikandagiramo aruko ingurube yarebye mukirere.
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 21:20

Gusa Gaby Haricyo Yaduhisha, Ark Ntidupinga Umugambi W'Imana
Kanda hano umusubize

Natacha - 7/08/2016 saa 18:45

Erega ndabona mwanze igisobanuro Gaby yatanze. Ibyo birabareba. Ababyita ubujiji cg ubutekamutwe cg ikinyoma, mwese ntacyo muvuze. Icyo Gaby azi nuko byose Imana ibishoboye kandi ariyo yabikoze. Ntabivuze rero ngo mwemere, kuko mwabyemera cg mwabyanga, nta numwe atinya ngo mwamufunga cg mwamuca amande. So, mubifate uko mubonye. Nubundi abantu bumva Ibyo bashaka kumva.
Kanda hano umusubize

furaha christophe - 8/08/2016 saa 12:55

Uvuze neza byose numugambi w'Imana
Kanda hano umusubize

Natacha - 7/08/2016 saa 18:45

Erega ndabona mwanze igisobanuro Gaby yatanze. Ibyo birabareba. Ababyita ubujiji cg ubutekamutwe cg ikinyoma, mwese ntacyo muvuze. Icyo Gaby azi nuko byose Imana ibishoboye kandi ariyo yabikoze. Ntabivuze rero ngo mwemere, kuko mwabyemera cg mwabyanga, nta numwe atinya ngo mwamufunga cg mwamuca amande. So, mubifate uko mubonye. Nubundi abantu bumva Ibyo bashaka kumva.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 7/08/2016 saa 14:52

ARIKOSE IYO MANA YE ITAMUBUJIJE. KUGENDA AGISABA IBYANGOMBWA NTIMUBUZE. KWINJIRA MUNDEGE ,NTIMUBUZE. KUMANUKA MUNDEGE. ICYO. KIGIRWAmana. KIBERA CHICAGO GUSA NIHO CYAMUTEGEREREJE ???
Kanda hano umusubize

Bella - 7/08/2016 saa 14:46

Ariko Imana yaragowe koko. Ngye ndakeka ko imanvu bamwangiye aruko ubushije yagiye akarenza yamezi 6 bakwemerera kuba uri kubutaka bwabo. Bagye bavugisha ukuri uretse ko nubujiji wenda ashobora kuba atunvise neza igitunye bamugarura.
Kanda hano umusubize

cyane - 7/08/2016 saa 15:26

Iyo mpamvu irashoboka. Ahubwo nyir'inkuru azagusengerere kuko umuhaye inzira!
Kanda hano umusubize

zodiac - 7/08/2016 saa 13:08

Ariko abantu barasetsa koko.ubu mu buryo bwamategeko agenga ibihugu harimo irivuga ngo Imana ntiyabyemeye subirayo?!?!? Ahubwo ubwo hari impamvu yatumye bamwangira.Niba atayizi iyo avuga ati kugeza ubu nanjye sinzi impamvu yatumye banyirukana ku butaka bwabo.Pls Imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe ntabwo ari ukuyiriza mu kanwa kacu.
Kanda hano umusubize

zodiac - 7/08/2016 saa 13:05

cyane - 7/08/2016 saa 14:02

Hanyuma ubujiji bukaza gute bwo? Burica mu rihumye?
Kanda hano umusubize

fils - 7/08/2016 saa 12:52

Arikose kuki abantu bigize abatekamutwe ngo warufite ibyangambwa nkibyabandi abariwowe bakuramo bakwangira gukandagira kubutaka bwabo, warangiza ngo ni lmana itarabishatse niyoyakubwiyese urigarura cyangwa barakugaruye? Waragaruwe ntiwigaruye rekarero kubeshya kuko wagaruwe kubera impamvu bariyo usobanura ureke kubeshya. abomwarikumwese bo ntibazi Iyomugiyekubeshya lmana muyifata nkaho mutitwara mubiganza byanyu iyo itabishaka ntibayaratumye upfusha ubusa itike yarikubikorambere
Kanda hano umusubize

fils - 7/08/2016 saa 12:40

Ariko kuki abantubikigihe bigize abatakamutwe? Ngo warufite ibyangambwa nkibyabandi abariwowe bakuramo bakwangira gukandagira kubutaka bwabo? Gutese? wasobanuye icyatumye bakugarura ntujijishe ubeshya ngo ni lmana itarabishatse niyoyakubwiyese ngo ugaruke? urigarura? Waragaruwe ntiwigaruye rekarero kubeshya kuko wagaruwe kubera impamvu bariyo usobanura ureke kubeshya abamwarikumwese bo ntibazi?
Kanda hano umusubize

philino - 7/08/2016 saa 11:38

arko se ubwo ibyo umunyamakuru yamubajoje nigisubizo atanze ubwo bihuriyehe? aho kuvuga impamvu byanze ahubwo ngo Imana??? ntibakirirwe bakinisha Imana
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 09:49

ehe kombona yigizenkabiyose ntibakatubeshye bagebagaragaza ishushoyokwera
Kanda hano umusubize

- 7/08/2016 saa 09:46

ariko imanayaragowe byosengonimana yewe nange umuntunkuwo sinamwerera ashyira izinaryimana mukanwake cg yikanze kwarikimasura yararikujyamo!!!!!
Kanda hano umusubize

jacarta - 8/08/2016 saa 13:31

hhhhhjh.ntaramenya gutandukanya ahantu nibintu
Kanda hano umusubize

jacarta - 8/08/2016 saa 13:31

hhhhhjh.ntaramenya gutandukanya ahantu nibintu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X