Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ganza yasabye abakunzi ba muzika kutitiranya izina yise indirimbo ye

Umuhanzi nyarwanda Ganza wamenyekanye mu ndirimbo nka “Cana Radiyo, Anyensi” n’izindi nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye nsha yise “Kimpe Igisubizo” yasobanuriye abakunzi ba muzika ko icyo yashatse kuvuga muri iyi ndirimbo ari ugusaba igisubizo cy’icyifuzo cy’urukundo umusore aba yagejeje ku mukobwa, nta kindi yashakaga kuvuga.

Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ye hari abantu bari batangiye kwibaza cvyane ku cyo yari yashatse kuvuga, aho bamwe bari batangiye kwitiranya ibintu, ndetse bakanavuga byinshi, ariko ngo kugira ngo abamare amatsiko ku byo yashatse kuvuga ngo we yashatse kuvuga igisubizo cy’urukundo umusore yasabye urukundo.

Aganira n’ikinyamakuru imirasire yagize ati: "Mu by’ukuri hari abari batangiye gutekereza no kuvuga ko hari ibindi nashatse kuvuga. Ijambo ‘Kimpe’ nashakaga kuvuga igisubizo cy’urukundo. Rero ndumva batagomba kuvuga ibindi bintu kandi atari byo nashatse kuvuga."

Uyu muhanzi uteri uherutse kumvikana cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda avuga ko icyatumye adakomeza kumvikana ari ubushobozi buke, aho avuga ko kuri ubu kuba umuhanzi yakora indirimbo mu buryo bw’amajwi atiteguye guhita ayikorera amashusho ntaho iyo ndirombo yamugezaho.

Ganza akomeza avuga ko ari yo mpamvu kuri ubu agiye kujya agerageza uko ashoboye agakora indirimbo yiteguye guhita ayikorera amashusho, ngo kandi yiteguye gukomeza kwigaragariza abafana be.

Ganza Kimpe Igisubizo Produced By Holybeat Dove Rec

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X