Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Guhomba kw’igitaramo cya 2Face yaba ari yo mbarutso yo gufata umwanzuro ukaze ku bategura ibitaramo?

Ubusanzwe bamwe mu bategura ibitaramo by’abahanzi bajyaga bahomba ntihagire umuntu ubyitaho cyane, dore ko rimwe na rimwe usanga umuntu ashobora gutegura igitaramo kikazamo abahanzi abakunzi ba muzika badafitiye inyota yo kubona baririmba yewe rimwe na rimwe ukanasanga bataniyumvamo abo bahanzi. Gusa kuri ubu bamwe bavuga guhomba ari uko ibitaramo biba byateguwe mu kajagari ndetse Intore Tuyisenge abategura ibitaramo bashyizeho amabwiriza agenga imitegurirwe yabyo.

Gusa banshi bari kwibaza impamvu iki cyemezo gifashwe ubu nyamara ubusanzwe abahanzi bajyaga bategura ibitaramo bigahomba ntihagire uvuga, aho bavuga ko nyuma y’uko umuhanzi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Nigeria ari we 2Face aje mu Rwanda maze igitaramo cye kikitabirwa n’abantu batagera kuri 50, iki cyemezo kikabona gufatwa?

JPEG - 188.8 kb
Mu gitaramo cya 2Face yaririmbiye abantu batagera kuri 50

Intore Tuyisenge uhagarariye ihuriro ry’abanyamuziki mu Rwanda, aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com yavuze ko bamaze kubifataho icyemezo ngo kuko basanze umuhanzi abigiriramo igihombo gikomeye.

JPEG - 28.2 kb
Intore Tuyisenge

Yagize ati: "Kuri ubu twafashe icyemezo, hari amabwiriza yajyaga yirengagizwa ariko ntabwo bizongera. Kuri ubu umuntu wese ushaka gutegura igitaramo azajya abanza gusaba uruhushya Minispoc abinyujije kuri asosiyasiyo y’abahanzi mu Rwanda.

Birakwiye ko abantu bumva ko umuziki atari ikintu ubu umuntu abyuka akawukoramo ibyo yishakiye nkaho nta nzego ziwuhagarariye, nta muntu uzongera kuwukoramo ibyo yishakiye, twamaze kuvugana na Minispoc nta muntu n’umwe uzongera kubona icyangombwa kimwemerera gutegura igitaramo adafite uruhushya rwa Minispoc binyujijwe muri asosiyasiyo y’abahanzi."

Intore Tuyisenge yavuze ko buri wese utegura ibitaramo mu Rwanda agomba kuba afite uruhushya rwa Polisi, avuga ko rero uzajya ajya kwaka uruhushya muri polisi bazajya bamusaba rero n’icyangombwa cya Minispoc biri mu bizajya bisabwa kugira ngo utegure igitaramo

bijyanye n’abari kwibaza ko iki cyemezo cyafashe kuko umuhanzi 2Face yaje mu Rwanda igitaramo cye kikabura abakitabira, Intore Tuyisenge yavuze ko atari byo ngo kuko iki cyemezo cyari mu mishinga y’ihuriro ry’abahanzi, cyane ko ngo kiri mu bije gufasha abahanzi, cyane ko ngo abishyize hamwe nta kibananira.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gashugi - 30/09/2016 saa 12:10

ubwo se ibyo uwo tuyisenge azanye bihuriyehe ni ibyuko umuhanzi yategura igitaramo akabona abantu bakitabira ahubwo icyo yakoze yongereye procedure mu rwego rwo kugirango igitaramo cyibe. ubwo se umuhanzi kwaka uruhushya minispoc azabyungukiramo iki, nareke ibikabyo
Kanda hano umusubize

Mubemaso - 29/09/2016 saa 22:19

Hhhhhh Aho yaririmbiye yateguye ikihe? Ibyo avuga bihabanye nabahawe uburenganzira Na RDB. Rwose muge mumenya ubushobozi bwanyu ago bugarukiye. Ibyo nugushyuha utazi namategeko
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X