Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gutegura imishinga kwa bamwe mu bahanzi igahera mu magambo, intandaro yo kutizerwa

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yitwe inyangamugayo ndetse n’abandi bakurikirana ibyo akora bamwizere ni uko aba yashyize mu bikorwa ibyo yavuze ko afite mu migambi ndetse bigakorwa bikarangira. Gusa bitandukanye n’ibi bamwe mu bahanzi nyarwanda mu minsi yashize bagiye batangaza ko hari bimwe mu bikorwa by’iterambere bafite ndetse bimwe bigatanira, ariko kugeza ubu ugasanga ibyo bikorwa bisa n’aho byashiriye mu magambo.

Aha ni ho benshi mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’abahanzi bavuga ko nta muntu ushobora kwizera umuhanzi ngo bakorane umushinga wo kwiteza imbere kuko baba batekereza ko uwo muhanzi ashobora kuzabireka igikorwa kitageze ku ntego yacyo bihaye.

Aha hari umubare munini wa bamwe mu bahanzi bagiye batangaza ko batangije imishinga y’ubucuruzi ariko nyuma ikaza kuburirwa irengero ndetse bamwe bari banatangiye kuyishyira mu bikorwa.

Aba bahanzi barimo: Young Grace, Riderman, Danny Nanone, Bruce Melody, Jay Polly n’abandi.

Riderman yashinze inzu itunganya umuziki ayita Ibisumizi Records, benshi bahamyaga ko iyi nzu igiye guteza imbere muzika nyarwanda ndetse no kumenyekanisha uyu muhanzi ku rwego mpuzamahanga, dore ko n’abafana b’uyu muhanzi bitwa ibisumizi, ariko iyi nzu yaje gufunga imiryango kugeza ubu ntawamenya irengero ryayo.

Young Grace yatangije gahunda yo kwigisha urubyiruko ubudozi ndetse bakajya bawiga kubuntu.Aha abenshi barabyishimiye dore ko ngo ari umwuga ukenewe ku isoko, igitangaje byaje kurangira uwo mushinga ntawe uzi aho urigitiye.

Danny Nanone na we yumvikanye atangiza umushinga w’ubucuruzi bw’ikaye imwitirirwa abenshi barabyishimira. Igitangaje umwaka ugiye kurangira iyi kaye itari ku isoko, mu nganda ndetse ntawe uyica iryera abenshi bakibaza impamvu yizeje ibidashoboka.

Mu mwaka wa 2015, Jay Polly yatangije campanye ya “Gira ubuntu campaign” yari igamije gufasha abacitse ku icumu abadafite aho batuye no kubafasha mu buzima busanzwe kikaba igikorwa ngaruka mwaka .Iki gikorwa cyafashije imiryango 2 mu ntara y’Iburasirazuba abaha umuriro n’amazi, ariko magingo aya ntawamenya aho byahereye.

Mu mwaka wa 2015 nanone umuhanzi ubwo irushanwa rya PGGSS5 ryasozwaga, umuhanzi Bruce Melody yumvikanye avuga ko agiye gutangiza iduka ryitwa igitangaza ricuruza imyambaro yanditeho igitangaza izina ry’abafana be. Gusa kugeza magingo aya iby’iryo duka n’iyo myambaro ntawamenya aho byahereye.

Ibi bituma hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bavuga ko nta cyizere bagirira umuhanzi hano mu Rwanda, ku buryo bafatanya gukora umushinga ubyara inyungu mu gihe kirekire, kuko usanga ibyo bavuze ndetse banateguye imishinga yabyo birangirira mu magambo, nyamara ari ibikorwa byagakwiye no guteza imbere umuryango muri rusange.

Aha benshi bemeza ko bigoye kuba rwiyemezamirimo yagirira icyizere cyo kuba yakorana umushinga n’umuhanzi.

Si ibyo gusa kandi na bamwe mu bafana b’aba bahanzi ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda usanga babakuraho icyizere bitewe n’uko ibyo baba bariyemeje batabikoze.

Gusa aba bavuzwe haruguru si bo bonyine bagiye batangaza ko bagiye gukora ibikorwa runaka ndetse bakanaba batangiye kubikora ariko ugasanga ibyo biyemeje ntibabikoze bikaba bya bindi abanyarwanda baca umugani ngo "Ni amirariro yo kwiyemeza amuki nta mizinga bagira" ari nacyo gikomeje gutuma abahanzi baterwa icyizere.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X