Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Hatoranyijwe abakobwa bazajya guhatanira Top Model Africa ntihazamo n’umwe mu bahataniye Miss Rwanda 2016 !

Mu gihe byari bimenyerewe ko ubundi ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup buba bufitanye amasezerano y’umwaka umwe gusa n’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, kuri ubu mu bakobwa batoranyijwe bazitabira irushanwa nyafurika ryiswe Top Model Africa, hari nyampinga n’umwe gusa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2016 wagaragara ku rutonde rw’abazaryitabira.

Gusa nubwo Miss Mpogazi Vanessa ariwe ugaragaraho witabiriye Miss Rwanda 2016 yari yaranayitabiriye 2015, ibi bivuze ko kuri uru rutonde hagaragayeho abahataniye Miss Rwanda 2015 bane ndertse n’umunyamideri umwe.

JPEG - 113.4 kb
Miss Vanessa Mpogazi igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016 akaba ari no mu bitabiriye Miss Rwanda 2015

Prince Kid umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup ari na yo yatanze ubutumire bw’aba bakobwa 4 bigeze kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda yavuze impamvu bahisemo gutoranya aba bakobwa bane bitabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse n’umunyamideri umwe.

JPEG - 56.7 kb
Miss Ariane

Prince Kid tavuze ko bo babonye ubutumire bw’abantu hagati y’umwe kugeza kuri batanu ariko ngo hakaba hamaze kuboneka bane ndetse n’umunyamideri umwe na we wiyongereye ku itsinda ry’abakobwa bazahagararira u Rwanda (Team Rwanda) izabera muri Zimbabwe nyuma yuko we yiyujurije ibisabwa ndetse akaza gutsindira kwitabira aya marushanwa nta bundi butumire bubayeho.

Prince Kid abajijwe impamvu bahisemo gutwara abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 kandi amasezerano bagirana ari ay’umwaka umwe yari yararangiye, yasubije ko impamvu nta yindi ari uko bo ngo bumva ko n’ubwo baba barangije amasezerano batabareka gutyo. Yongeraho ko baba bumva bakomeza imikoranire hagati yabo.

JPEG - 86.8 kb
Miss Flora

Abakobwa batanu bazahagararira u Rwanda ni Miss Joannah, Miss Flora, Miss Vanessa Mpongazi na Miss Ariane. Aba bose bakaba bari mu bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015 hakiyongeraho umunyamideri Uwase Tina na we watsindiye kwerekeza muri aya marushanwa.

JPEG - 32.9 kb
Miss Joannah
JPEG - 203 kb
Uwase Tina umunyamideri kazi rukumbi ubarizwa muri Team Rwanda atarigeze ajya muri Miss Rwanda

Iri rushanwa rizitabirwa n’abanyarwanda batanu bazaba bahagarariye igihugu, rizabera mu gihugu cya Zimbabwe. Igihembo gikuru ku mukobwa uzatsindira kuba umunyamiderikazi wa mbere muri Afrika (Top Model Africa) kikazaba ari amadorali y’Amerika ibihumbi bitanu (5.000USD) nkuko bigaragara ku mpapuro aba bakobwa batumiriweho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 4/07/2016 saa 07:07

Aba miss birabura ntabarimo harimo ivangura cyagwa nabazungu batora miss?
Kanda hano umusubize

Bisango - 2/07/2016 saa 01:07

Ibi byose birimubikurura uburaya.Bagende bige maze nibarangiza bazajye gushaka akazi hanyuma bazazemuri Miss nyuma.
Kanda hano umusubize

Bfr - 1/07/2016 saa 18:08

Go go join go
Kanda hano umusubize

uwimana - 1/07/2016 saa 15:50

ntaco babaye
Kanda hano umusubize

Moise - 1/07/2016 saa 14:12

urasa na mushiki wanjye pe
Kanda hano umusubize

Umutoni Didi - 2/07/2016 saa 11:47

Sha Muri Beza Nukuri Ariko Ntimuziteshe Agaciro
Kanda hano umusubize

Umutoni Didi - 2/07/2016 saa 11:47

Sha Muri Beza Nukuri Ariko Ntimuziteshe Agaciro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X