Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibintu 5 bigaragaza ko Senderi yokamwe n’ibinyoma

Umuhanzi ukunze kurangwaho n’udushya twinshi Eric Senderi witazira International Hit,nyuma yo kugaragara ko asezeranya abakunzi be kubagezaho byinshi ariko ntabikore, Imirasire.com yabaviriye imuzi ibinyoma Senderi yabeshye kurusha ibindi.

1.Senderi yabeshye ko uyu mwaka azafungura amangazini y’ibirayi mu kinigi

Uyu muhanzi yavuze ko muri uyu mwaka azafungura iduka ry’ibihingwa ryiganjemo ibirayi mu rwego rwo korohereza abahatuye kubona ibyo kurya mu buryo buboroheye, no gutanga akazi ku rubyiruko rutagira imirimo ariko barategereza amaso ahera mu kirere.

2.Yabeshye ko umwaka wa 2015 uzarangira atuye i Gicumbi ariko byabaye umugani

Senderi mu mwaka ushize ubwo yumvikanaga ku gitangazamakuru kimwe yavuze ko agomba kuzajya gutura i Gicumbi ariko abari biteguye kumubera abaturanyi bayoberwa aho byahereye.

Mu kiganiro Senderi yagiranye n’imirasire.com yavuze ko icyatumye atajya gutura muri ako karere ari ubukene bumwugarije yatewe n’abanyamakuru batandukanye.

3.Theo Uwiringiyimana nawe yatunguwe n’uko Senderi amutwaye mu kabari amubeshya ko bagiye mu iguriro

Mu gihe Senderi yajyaga gushyira album y’indirimbo ze ku mugaragaro yabeshye Theo ko bagiye muri almentation atungurwa no kwisanga mu kabari abasinzi bamwakirana ubwuzu, ariko uyu muhanzi we akabihakana avuga ko atamubeshye kuko atari uruhinja rwo gushukwa.

4.Senderi yashimangiye ko azajya kwiga muri kaminuza ariko birangira abanyeshuri bari biteguye kumwakira batamuciye iryera

Ubwo yanyuraga mu bitangazamakuru bitandukanye uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Afro beat, yavuze ko azajya kwiga kaminuza by’umwihariko akaba yakwigamo itangazamakuru, ariko siko byagenze.

Gusa ku rundi ruhande uyu mugabo ashimangira ko kugeza ubu arimo gufata amahugurwa y’itangazamakuru mu minsi mike akaba yabaye umunyamwuga wemewe.

5.Yabeshyeye itangazamakuru ko ari ryo ryatumye atigobotora ingoyi y’ubukene ahubwo rikarushaho kubwongera

N’ubwo Senderi avuga ko itangazamakuru ryamwibasiye rigatuma akena ngo aho asabye akazi ntibakamuhe, nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko akennye ugereranyije n’ibikorwa bye, ahubwo bigaragara ko ashobora kuba abigira iturufu ryo kugirago yihishe itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’imirasire yavuze ko ibyo byose atari abigambiriye ahubwo ko byatewe n’ubukene bukomeje kumwibohaho n’abafana be ariko ku rundi ruhande akavuga ko ngo hari ibyo abeshyerwa.

Kugeza ubu kandi uyu muhanzi avuga ko ahugiye mu bikorwa byinshi birimo gutegura ibitaramo, gusohora indirimbo nshya, ibyo bigashimangirwa n’indirimbo yise Convetion aherutse gushyira hanze arikumwe na Bruce Melody.

Ndacyayisenga Fred@Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muhinyu - 23/11/2016 saa 19:08

Erega umweskro uavuka arumweskro kandi akarangira arumweskro.
Kanda hano umusubize

Munyaneza petit - 23/11/2016 saa 15:46

Usibye ko mpamya ko ubikabirije ariko ubundi iyaba n' abandi bahanzi bashyushyaga music nka Sendeli
Kanda hano umusubize

samantha lindsay - 22/11/2016 saa 10:40

Ndamukunda cyane kuko ni umushyushya rugamba mwiza nubwo ageze muzabukuru
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X