Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Iby’isoko ry’abategura bakanatoresha Miss Rwanda bikomeje kubera RALC ihurizo rikomeye

Mu minsi ishize nyuma y’uko isoko ryo guhatanira imirimo yo gutegura Miss Rwanda risheshwe, abashoramari barihataniraga basabwe kongera gutanga ibyangombwa ngo basubire mu ipiganwa, nyuma yo gusanga hari ibyo batishimiye kuri ubu General Logistic Services bamaze kwikura mu ipiganwa.

Iri soko kugeza magingo aya ryari ryaratsindiwe na General Logistic services nyuma yo gutsinda Rwanda Inspiration BackUp, icyakora ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bwahise butangaza ko butanyuzwe n’uko iri soko ritanzwe bituma bajurira, maze nabwo barongeye baratsindwa. Nyuma y’amakosa yakozwe bidaturutse kuri ba rwiyemezamirimo iri soko ryaje guseswa hatangazwa ko impamvu ari uko iminsi yo gutangiriraho imirimo yamaze kurenga bityo ingengabihe ikaba yari kwangirika.

Nyuma yuko iri soko barisheshe rikongera gutangazwa mu ipiganwa ariko ridafunguye kuburyo usibye ba rwiyemezamirimo bahatanye mbere ntawundi wemerewe kujya gupiganirwa iri soko, ibi byatumye uwari watsindiye isoko asabwa kongera gupiganwa n’uwo yatsinze nyuma yuko hari n’ibisabwa bishya kugira ngo utsindire isoko bitari biri muri iri soko mbere. Ibi byatumye rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko mbere ari we (General Logistic Services) akuramo ake karenge.

Nk’uko amakuru ava imbere muri RALC abivuga ngo ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwandikiye RALC babamenyesha ko batazitabira iri piganwa ku mpamvu Inyarwanda yabashije kwibonera ku ibaruwa bandikiye RALC tariki 2 Ugushyingo 2016. Mu gika cy’iyi baruwa hari aho basobanura impamvu zo kwivana muri iri soko, bakavuga ko bimwe mu bitumye bivana mu irushanwa, harimo n’akarengane kagiye kigaragaza mu mateka y’ipiganwa rya mbere.

Kwivana mu ipiganwa by’iyi kompanyi ni ihurizo rikomeye kuri RALC kuko hibazwa niba uwari watsinzwe mu isoko mbere (Rwanda Inspiration Backup) ari we ugiye kurihabwa ndetse nta n’ipiganwa akoze, hakibazwa na none niba haba hagiye kongera gukorwa ipiganwa rifunguye ba rwiyemezamirimo bose bibonamo kuburyo bahatana ntazindi ngorane ndetse n’ibindi bibazo bituma ubu abanyarwanda bose bahanze amaso RALC ngo harebwe ikigiye gukurikiraho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X