Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibya Salax Awards bikomeke kuba urudubi na Kina Music iyobowe na Ishimwe Clement yasezeye ku mugaragaro

Nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bari basabwe kwitabira Salax Awards edition 7 basezeye mu irushanwa,ku bw’impamvu zigiye zitandukanye, mu gitondo cy’uyu wa Gatanu taliki 7 Ukwakira, Producer Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music, imwew mu nzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda yatangaje ko Kina Music itazigera yitabira Salax Awards Edition 7.

Ishimwe Clement nk’umuyobozi uhagarariye ndetse akaba nyiri Kina Music yavuze ko bafashe umwanzuro wo kutitabira,byumvikana ku bw’impamvu zihariye ndetse anashimira abategura iki gikorwa kigamije guteza imbere umuziki nyarwanda hamwe n’itangazamakuru ryahaye agaciro akazi bakoze.

Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook na Instagram, umuyobozi wa Kina Music Producer Ishimwe Clement yagize ati: "Ku bw’impamvu zihariye, Kina Music yafashe umwanzuro wo kutitabira Salax awards edition ya 7. Tuboneyeho umwanya wogushimira abategura iki gikorwa kigamije guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse n’itangazamakuru ryahaye agaciro akazi twakoze.Murakoze."

JPEG - 52.3 kb
Ubu ni ubutumwa Clement yanditse abinyujije ku rubuga rwa Facebook

Uku gusezera kwa Kina Music kuje nyuma y’abahanzi barimo Christopher, King James, Teta Diana batangaje ko batazitabira Salax Awards Edition 7 ndetse na Jay Polly avuga ko nta gahunda afitanye n’abategura Salax Awards, biza kuzamba aho Urugaga rw’Abahanzi mu Rwanda na rwo rwavugiye ko rushobora guhagarika ibi bihembo kubera ibyo bagereranyaga n’amakosa akomeye agaragaramo abangamiye abahanzi.

Gilbert MAHAME

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X