Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibyari iserukiramuco (FESPAD) bigiye gusa n’imurikabikorwa

Mu gihe byari bimenyerewe ko Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino FESPAD (Festival Panafricain de Denses) riba hamurikwa imbyino n’indirimbo, aho abahanzi n’amatorero ya gakondo baba baririmba banabyina indirimbo zijyanye n’umuco w’ibihugu bakomokamo. Nubwo ryari rimaze igihe ritaba, kuri iyi nshuro ngo rigiye kuzakorwamo imurikabikorwa ry’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu bice binyuranye mu ntara zose z’u Rwanda.

Ubundi byari bimenyerewe ko habaho igihe cy’umuganura, aho Abanyarwanda mu gihugu hose baba bishimira ibyo bagezeho, bitandukanye n’ibikorwa mu gihe cya FESPAD. Gusa kuri iyi nshuro byose byahurijwe hamwe, byitwa Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino FESPAD (Festival Panafricain de Denses), aho abanyarwanda bazamurikira abanyamahanga bazaryitabira umuco uherekejwe n’ibikorwa by’iterambere byagezweho.

Mu kiganiro Minisitiri Uwacu Julienne aherutse kugirana n’abanyamakuru yatangaje ko muri FESPAD (Festival Panafricain de Danse) iserukiramuco rihuza ahanzi benshi batandukanye ku mugabane wa Afurika hazibandwa ku byino gakondo nka kimwe mu bigize umuco nyarwanda ndetse rikazaba ku munsi w’umuganura tariki ya 01/08/2016.

Yagize ati: "FESPAD izaba ku munsi w’umuganura tariki ya 01/08/2016 kubijyanye n’ibyo u Rwanda ruzakora hakaba harimo kugaragaza cyane imbyino gakondo cyane ko ari mimwe mu bintu bikomeye u Rwanda rufite."

Aha benshi bari batekereje ko nubwo iri serukiramuco rihujwe n’umunsi w’umuganura rizakorwa nk’uko ryakorwaga mu bihe byashize.

Gusa nk’uko bitangazwa na Mutangana Steven Umuyobozi ushinzwe Umuco muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ngo hari umwihariko w’uko abantu bazamurika imbyino ariko hanasangirwa umuganura ndetse hanamurikwa bimwe mu byo abantu bagezeho mu kwiteza imbere.

Mutangana yagize ati: "Mbere abantu barazaga bakabyina bakishimira kugaragaza uwo muco mu mbyino, ariko bagataha, muri iki gihe rero tuzaba tunagaragaza n’ibyo tumaze kugeraho, i Kigali aho bizahera abantu bazabanza bakore umutambagiro mu bice bitandukanye by’umujyi, nibagera kuri sitade Amahoro hazaba gutangiza FESPAD ariko iruhande hari imurikabikorwa mu buryo bwo kwishimira ibyo tumaze kugeraho."

FESPAD izatangirira i Kigali ku wa 1 Kanama, ku wa 2 Kanama yerekeze i Musanze, ku wa 3 Kanama bajye Kayonza na Rusizi, ku wa 4 Kanama yerekeze i Nyanza ari naho izasorezwa n’igitaramo “Nyanza Twataramye” naho ku wa 5 Kanama habe umuganura ku rwego rw’igihugu na wo uzabera i Nyanza.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X