Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibyari mu bubiko bwa Injili Bora biragaragazwa kuri iki cyumweru

Korali Injili Bora ibarizwa mu itorero rya Eglise Presbyterienne Au Rwanda-EPR izamurika album yayo ya 3 y’amajwi ndetse n’ iyamashusho yabo ya 2, iyamajwi bakaba barayise « MANA NDAJE » ibi bikaba biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 ku Rusengero rwa Eglise Presbyterienne Au Rwanda-EPR.

Nkundabatware Gabin akaba ari umuyobozi wa Injili Bora Abakorera Yesu avuga ko batekereje kumurika iyi album nyuma yo kubona ko ubutumwa bwiza batanga bukwiye kugezwa kuri benshi.

Abinyujije kurubuga rwa whatsapp yagize ati: « Abakunzi bacu icyo tubifuzaho nukuzaza kudushyigikira bose kandi natwe turabizezako tuzabanezeza Kuberako twateguye kubaririmbira muburyo bwa live.»


Yashoje ubutumwa bwe avuga ko uyu munsi wo kumurika album yabo ko uzaba ari amateka, umunsi uzaba utandukanye n’indi minsi kubari basanzwe bababona kandi ngo bazakora uko bashoboye kugirango uyu munsi uzahore wibukwa mu mateka yabo no mubazababona.

Alphonsine

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Muhire Gilbert - 15/10/2016 saa 06:05

Uwiteka abakomeze kuko muranyubaka pe
Kanda hano umusubize

EPR donath - 14/10/2016 saa 21:19

Mukomerezaho natwe abanyaGisenyi turikum we.
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Jean Claude - 14/10/2016 saa 20:10

iyi album "NDAJE MANA" niyo irimo indirimbo nka 'Uri Imana ikomeye, Turagushima,..." ? munsubize. Gusa injili bora ndayikunda cyaneeee Imana ibashyigikire
Kanda hano umusubize

- 13/10/2016 saa 20:06

nimuyikorere izabahemba.courage
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X