Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Igihombo no gufungwa ni byo byageze ku bari bateguye igitaramo Taste of Paradise

Nyuma y’uko igitaramo cyari cyiswe Taste of Paradise cyagombaga kubera muri Kigali Convention Centre kibuze abantu bacyitabira ntikibe, abagiteguye bagahura n’ibihombo bikabije, kuri ubu ikiri kuvugwa ni uko Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi bamwe mu bari bateguye icyo gitarano ku bwo gutungwa agatoki n’ abaririmbyi bari batanze ibyabo bakabambura.

Icyo gitaramo cyari cyiswe Taste of Paradise cyagomba kuba ku Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016 kikaba cyari cyatumiwemo amwe mu makorali akomeye ari yo Chorale de Kigali, Healing worship team, True Promises, Alarm Ministries n’umuhanzi Israel Mbonyi, aho kwinjira byari 20.000Frw, 15.000Frw ndetse na 10.000Fr. Kikaba cyari cyateguwe na Corona Space, gusa birangira gipfuye, abaririmbyi bataha bababaye.

Buri korali yari yemerewe kwishyurwa ibihumbi 700 by’amanyarwanda (700.000Frw).

Ntibyagenze uko byari byitezwe kuko byaje kurangira igitaramo gipfuye bivuye ku mitegurire iri hasi ukongeraho no kuba hari ubwitabire buri hasi kuko hari abantu 40 utabariyemo abaririmbyi bari batumiwe.

Abagombaga kuririmba ndetse n’abakunzi b’umuziki bageze ahagombaga kubera icyo gitaramo saa 18h00’ naho abateguye icyo gitaramo bahagera saa 21h00’ bazanywe no gutangaza ko igitaramo kitakibaye.

Impamvu nyamukuru batanze bavuze ko nta byuma bafite (stage), kandi ngo M sound bari gukoresha yari irimo gukoreshwa muri Groove Awards Rwanda yaberaga Serena Hotel.

Abaririmbyi n’abafana batashye bababaye cyane, bamwe bagenda bavumira ku gahera abateguye iki gitaramo babashinja gushaka inyungu zidafite ishingiro ziruta iz’ivugabutumwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko abateguye icyo gitaramo batawe muri yombi na Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege na we avuga ko abantu 2, Aimable Twizeyimana na Mugwaneza Roger bo muri Corona Space ari bo batawe muri yombi bakaba bacumbikiwe kuri Station ya Polisi i Remera.

Undi uri gushakishwa na Polisi ni Fulgence Karabayinga wagurishaga amatike.

ACP Theos Badege yakomeje avuga ko hari gukorwa iperereza ryimbitse ku bateguye icyo gitaramo.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

misago - 17/11/2016 saa 09:37

Erega abategura ibitaramo bazajye babanza barebe aho bagiye gukorera niba hari strategique , kuko buriya Convention Center abantu ntibarahamenyera, bishyizemo ko ari ahantu habarenze mu mitekerereze no mu bushobozi, ntakubeshye nanjye numva ko ari ahantu hagenewe abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga!
Kanda hano umusubize

- 17/11/2016 saa 10:53

Vencant.iburundi,duhe insobanuronzima,kuberiki habayenogufungwa?ahohantusivyohagenewe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X