Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ni iki Mani Martin agaragaza nk’intangarugero ku bahanzi bakizamuka?

Man Martin ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba indirimbo by’umwimerere ‘live’, ndetse akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo ariko we yita ivuguruye ‘Modern’ kubera umudiho wayo, mu gihe avuga ko abahanzi bakizamuka bakwiye kujya babanza kumenya neza icyo bashaka kuba cyo, benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda bibaza icyo agaragariza abo bahanzi bakiri bato nk’urugero bakwiye kugenderaho?

Avuga ko gukora ikintu ufite intumbero nk’umuhanzi ukizamuka biba umusingi ukomeye mu iterambere ry’umuhanzi wawe.

Kuri we nk’umuhanzi umaze kuba intararibonye mu muziki hari inama z’ibanze agira umuhanzi wese ukizamuka ushaka iterambere mu umuziki we.

Inama abagira ni uko ngo nk’umuhanzi ukizamuka, agomba gukabya inzozi ze atitaye ku bamuca intege bamubwira amagambo amusubiza inyuma ahubwo akagira intego nziza n’icyerecyezo gihamye.

Ikindi ngo ni ukudasuzugura ibitekerezo by’abandi ngo wumve ko wowe ubwawe wihagije kuko abandi baba bafite inyunganizi zagufasha kugenda ugera ku mihigo wihaye kwesa mu muziki ukora.

Yavuze ko abahanzi bato abo bakunze kwita ‘Underground’, bakwiye kujya babanza kumenya neza icyo bashaka kuba cyo.

Bitari icyo abandi bashaka ko aba cyo kuko kumenya aho ava naho ashaka kugana ari ngombwa adashatse gukora umuziki ngo yitware ndetse abe nkuko abandi bashaka.

Man Martin yakomeje avuga ko abahanzi nyarwanda urete abazamuka, n’abasanzwe bazwi ko bakwiye kugeza ubutumwa bwubaka ku bantu.

Bitari ukumva ko kanaka yakoze umuziki agahita akundwa nawe agapfa kuza aririmba ibyo ashatse. Ko kuba hari ibihangano bijya hanze bidafite icyo bimariye sosiyete ariho hava kugawa.

Ku bijyanye na muzika akora, avuga ko kuri ubu yamaze gusoza indirimbo zizajya kuri album ye ya gatanu yise ‘Afro’ ashaka kumurikira abanyarwanda mu minsi iri imbere.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X