Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Gutangize Umuganura na FESPAD byanejeje benshi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kanama 2016, ni bwo hafunguwe ku mugaragaro Iserukiramuco nyafurika (Fespad) ibera mu Rwanda ku nshuro yayo ya 9. Akarusho kuri yi nshuro FESPAD yahujwe n’icyumweru cy’Umuganura, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: “Twubakire ku muco twiteze imbere”.

Ibi birori byafunguwe ku mugaragaro na Ministiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, byatangijwe n’urugendo rw’amahoro n’ubumwe rukorerwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali aho rwaje gusorezwa i Remera kuri Petit Stade.

Kuva i Nyamirambo ukamanuka ukagera i Nyarugenge hagati ukamanuka Umuhima wose na Nyabugogo ukerekeza Remera kuri Stade abantu bagiye bihera ijisho ibirori by’itorero ry’u Rwanda, igororangingo ry’abasore bo mu Gatenga n’imbyino n’ingoma z’abanya Senagal, byari mu rugendo rwo gutangiza icyumweru cya FESPAD n’Umuganura.

Ibi birori byaranzwe n’ubwitabire bw’abaturage n’abayobozi batandukanye byatangijwe n’injyana zitandukanye z’abahanzi b’abanyarwanda n’abanyamahanga bagiye berekana umuco w’ibihugu bakomokamo.

Minisitiri Julienne Uwacu wa Siporo n’umuco yafunguye kumugaragaro iki cyumweru ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Lt Col Patrice Rugambwa.

Mbere yuko Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yinjira ahari hateraniye imbaga y’abantu kuri Sitade Nto, yabanje gusura ahaberaga imurikwa ry’umusaruro wavuye mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera ku giti cyabo ndetse n’amakoperative atandukanye wagezweho muri uyu mwaka.

Mu ijambo rya Minisitiri Uwacu Julienne ku bari bitabiriye ibi birori yagarutse cyane mu kongera kwibutsa abanyarwanda akamaro k’umuganura ndetse n’iri Serukiramuco nyafurika ryatangijwe uyu munsi. Yavuze ko Fespad kuyihuza n’umunsi w’Umuganura ari mu rwego rwo kongera busabane hagati y’abahuje umuco, ikindi akaba aruko bubakiye ku muco, bagera ku iterambere rirambye.

Yagize ati: "Duteraniye hano mu busabane bufite umuzi mu muco wacu w’abanyarwanda, ariko tukaba tunahuye nk’abanyafurika kuko iri serukiramuco nyafurika twarihuje no gutangira kwizihiza umunsi w’umuganura byombi bigamije ubusabane hagati y’abahuje umuco kugira ngo ube n’umwanya wo kongera kwibukiranya ko turi abavandimwe kwibukiranya ko dusangiye byinshi ariko tunibukiranya ko umuco wacu tuwubakiyeho twagera ku iterambere rirambye."

Abitabiriye iserukiramuco baturutse mu bindi bihugu ibyishimo byabasaze bavuga ko kuba bakoze urugendo rurerure bakananirwa ntacyo bibatwaye bitewe n’ibyiza babonye mu Rwanda.

Mouché Mamadou Daffé umuyobozi w’itorero ryaturutse muri Senegal yavuze ko n’ubwo kuva iwabo uza i Kigali ari intera ndende, ngo kubera ko ari Africa ihuriye hamwe, umunaniro ntacyo uba uvuze, kuko ngo kuza mu Rwanda ni kimwe no kujya muri Senegal.

Yagize ati: "Tuzi ko twaje iwanyu, ni iwacu kuko ni muri Africa, ni indimi n’umuco, twiteze ibyiza kubera ko twakiriwe neza, twiteguye ko iserukiramuco rizagenda neza."

Umwe mu ntumwa zavuye muri Kenya akaba ari umuyobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo iwabo, Saima Ondumu yavuze ko yanejejwe n’imico yabonye kuko ngo umuco wa Africa wagiye wigana uw’Abazungu.

Avuga ko iserukiramuco ryagarura umuco mu rubyiruko wo kutanywa ibiyobyabwenge no kubaha abakuru, kuko ngo abato baramutse badafite umuco byatuma ibihugu bisenyuka.

Saima Ondumu wo muri Kenya ati: "Mbere twabagaho abantu bakundana, nta mwanzi, Abazungu baje baradutanya, tugera aho twageze ariko ubu twarabyutse, nakunze ibyo nabonye iwanyu, uko mwateguye imurika biri ku rwego rwo hejuru."

Yavuze ko ibyo yabonye mu Rwanda azabijyana muri Kenya kuko ngo umuco wajyana n’iterambere bigatuma igihugu cyazamuka mu iterambere mu buryo bwihuse.

Iri Serukiramuco rizakomereza mu Ntara z’u Rwanda, aho kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama rikomereza i Musanze, bukeye tariki ya 3 Kanama rizabera i Kayonza n’i Rusizi, ku wa kane ribere i Nyanza ndetse ku wa gatanu hazakurikireho Umunsi Mukuru w’Umuganura, i Nyanza.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X