Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Imiryango imwe n’imwe yatangiye gukura amaboko ku mpunzi z’abarundi

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko ubushobozi bwo gutunga impunzi z’abarundi buri kugenda bugabanuka, uyu muryango uvuga ko haramutse hatagize igikorwa ngo ugihe guhangana n’ibibazo bikomeye byo kudahaza ibisabwa byose bitunga izo mpunzi.

Kuva mu mwaka ushize wa 2015 igihugu cy’u Burundi cyakwinjira mu bibazo by’intambara, abarundi batari bake bagahunga, umuryango w’Abibumbye ntiwahwemye kuvuga ko wakiriye impunzi nyinshi ku rwego mpuzamahanga ariko kandi unavuga ko ibyo kuzitungisha bidahagije ugereranyije n’umubare wazo.

Uko impunzi zakomezaga kugenda ziyongera mu Rwanda ni nako Umuryango w’SAbibumbye ndetse na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo MIDIMAR itahwemye kuvuga ko ubushobozi bwo kuzitunga bugenda bigabanuka uko bwije n’uko bukeye.

JPEG - 28.8 kb
Madam Martina Pomeroy ushinzwe imibanire yo hanze mu muryango mpuzamahanga wita ku mpunzi mu Rwanda

Madam Martina Pomeroy ushinzwe imibanire yo hanze mu muryango mpuzamahanga wita ku mpunzi mu Rwanda yavuze ko bakeneye miliyoni 94 z’amadolari uyu mwaka kugira ngo babashe gutunga impunzi z’abarundi gusa.

Yagize ati “ abaterankunga bamaze gutanga miliyoni 17 muri miliyoni 94 dukeneye, murabizi kandi ko abarundi ataribo bonyine u Rwanda rucumbikiye kuko hari n’abanyekongo basaga ibihumbi 74 bahabaye imyaka igera kuri 20. Mu bibazo rero bimara igihe kingana gutyo UNHCH yisanga ari yo yonyine icyemura ibibazo by’impunzi cyakora igakorana na PAM kandi nayo ifite ibibazo.”

Madam Martina yavuze ko nibura kugira ngo babashe guhaza impunzi zose ziri kubutaka bw’u Rwanda ari uko babasha kubona miliyoni 105.5 z’amadolari none ngo bamaze kubona gusa miliyoni 26 zinga gusa na 25% z’akenewe.

Nubwo atavuze mu mazina imiryango yaba yaramaze guhagarika ubufasha yavuze ko bamwe mu bafatanyabikorwa bamaze guhamira utwabo.

Gusa UNCHR ivuga ko hari ibyo yatangiye guteganya, nko kuba ishaka kuzazana abakuru b’ibihugu biturukamo abaterankunga kugira ngo baze gusura inkambi, banabonereho kubereka ko mu gihe ntacyaba gikozwe mu maguru mashya impunzi zarushaho kujya mu kaga.

Mu minsi yashize Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo yagaragaye ivuga ko nayo ibona ubushobozi bwaragabanutse ndetse isaba abaterankunga kugira icyo bakora mu maguru mashya.

JPEG - 68.8 kb
Inkambi ya Mahama ibamo impunzi z’abarundi nyinshi

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kagabo - 29/08/2016 saa 13:32

Mbe ko iyo article ko mbona ivuga abarundi , abanyarwanda mukaba mugomba mumarane mutanga inyishu zitabere abarundi? Tubasavye kunuma, kuko ibibazo vyacu abandi nitwe biraba. Aha umenga murafise ingorane nyinshi kudusuvya n'ubwo tubona mudafise volonté yo kuzironderera inyishu, ingorane ziwacu muziturekere, izo mpunzi na HCR bose nibabona ko bahenzwe, abagomba gutahuka bazotahuka, naho abagomba gukorera politique kubandi nabo nibabandanye, bazobona kubihenze imwaka ibaheranye ico gihugu barota batarakironka, nabo bazoteba batahuke. Abarundi turambe? Turambe. Imana yubahwe? Iminsi yose. Amen
Kanda hano umusubize

Intare - 27/08/2016 saa 07:11

Wibitindaho kuko wagirango uyu ni mwene nkurunziza
Kanda hano umusubize

Intare - 27/08/2016 saa 07:03

Imbonerakure nkuru ndababwizukuri irimumarembera
Kanda hano umusubize

IMANIRABAKUNDA - 26/08/2016 saa 21:51

Dudu! babwire abo shyinyagurira impunzi ubabwire ngo utabusya abwita ibumera kandi ntavura idahita igikuru bizere imana irabakunda ibibazobizashira
Kanda hano umusubize

Jmv Managanje - 28/08/2016 saa 16:02

Igihe kirageze ngozihure nakaga zibuke ibyago impunzi zabanyarwanda zahuye nabyo muri zaïre,bazicisha inzara namasasu irebera.
Kanda hano umusubize

zaburon nsabimana - 29/08/2016 saa 12:49

nibatahe amahoro ariho mu burundi.
Kanda hano umusubize

IMANIRABAKUNDA - 26/08/2016 saa 21:46

Mwihangane bavandimwe imana niyo nkuru kandi irabakunda iyabakijije nkurunziza izakomeza ibarinde gusa mumureke akoneze ice inzirakarengane nawe uzopfa ntazatura kwisi nkumusozi
Kanda hano umusubize

zaburon nsabimana - 29/08/2016 saa 13:02

Nukuri birababaje ariko ni bene burundi nibatahe amahoro niyose kuko kubaho kumuntu nigahunda yuwiteka. Ivyo vya NkuRunziza bivemwo kuko yahawe nabanyagihugu nibo bazonamwaka.
Kanda hano umusubize

zaburon nsabimana - 29/08/2016 saa 13:03

Nukuri birababaje ariko ni bene burundi nibatahe amahoro niyose kuko kubaho kumuntu nigahunda yuwiteka. Ivyo vya NkuRunziza bivemwo kuko yahawe nabanyagihugu nibo bazonamwaka.
Kanda hano umusubize

dadu - 26/08/2016 saa 20:05

Ariko mwagiye mureka gushinyagura murababwira gutaha se icyo bahunze cyararangiye? Abantu batanze commentaires mwese muvuga ngo abarundi bahunze batahe muzi nubwicanyi buriyo ntaho mutaniye naba DD muri abagome gusa
Kanda hano umusubize

dadu - 26/08/2016 saa 19:47

Ariko mwagiye mureka gushinyagura murababwira gutaha se icyo bahunze cyararangiye? Abantu batanze commentaires mwese muvuga ngo abarundi bahunze batahe muzi nubwicanyi buriyo ntaho mutaniye naba DD muri abagome gusa
Kanda hano umusubize

dadu - 26/08/2016 saa 19:44

Ariko mwagiye mureka gushinyagura murababwira gutaha se icyo bahunze cyararangiye? Abantu batanze commentaires mwese muvuga ngo abarundi bahunze batahe muzi nubwicanyi buriyo ntaho mutaniye naba DD muri abagome gusa
Kanda hano umusubize

fdn - 29/08/2016 saa 08:08

Ariko ko mwebwe abanyagwanda muhendwa nimpuzi zabarandi zihungaibinyoma imboneramuri .ukazibeshera muravwira president wanyu areke gugeranya amHanga murabe ko .utazoronka amahoro ndskurahiye mumwaka uza ugwanda rugkye guhurani garukazivyo zakoreye kano karerw
Kanda hano umusubize

Maramuko - 26/08/2016 saa 18:54

Uwashyize abarundi murikigare yarakoreye gusa, kimwe nuwashyize mukigare abanyamurenge bamaze imyaka 20 munkambi mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Ndayisenga.Venerand - 26/08/2016 saa 17:58

Iciza.Nukwobotaha.None.Jewewe.Kondumututsi.Nkababona.Atobngira.Ndaramahoro.Nkirigwayandi
Kanda hano umusubize

Hirwa Gregoire - 27/08/2016 saa 07:08

@maramuko na ndayisenga, Imana ibababarire kuko ntimuzi ibyo muvuga!!! Gusa mu bugome bwanyu, kwishongora no gushinyagurira abababaye si ubutwari n'Imana ibyanga urunuka. Mushatse mwakwitonda kuko muri kwisi, ntimuzi uko ejo hazaba hameze. Impunzi z'abanyekongo n'abarundi nizihangane Imana irazizi kandi irazikunda, abazikina ku mubyimba cyo kimwe n'abazimenesheje si bo baziremye.
Kanda hano umusubize

Ndayisenga.Venerand - 26/08/2016 saa 17:58

Iciza.Nukwobotaha.None.Jewewe.Kondumututsi.Nkababona.Atobngira.Ndaramahoro.Nkirigwayandi
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 16:47

Abarundibah Unzenibatahe Boyeguteranyauburundinugwandaku,koakimuhanakazainvuraihiseiburundinta,ntambaraihari Iburundiharintambara,1kuwuvuganabikandatacahindura 2umuntakwinjiramuvyaporotikeatazobanabucumi Wankagusabaingomayimyeiyushakaikimawarapfuyemuramba,barire Ntamigambwendimwohagezegutoranshiraharibeshik U,kushigikiyumugabo Atagiringuvumukubitigwahamwe
Kanda hano umusubize

By Gasana - 26/08/2016 saa 15:08

Isi ko yuzuye ibibazo ni ah'Imana gusa!
Kanda hano umusubize

kinyoni - 26/08/2016 saa 15:02

abazungu bazi ubwenge buriya byose bazi ikibirinyuma ukuri kwiriya situation y'uburundi bayifite muntoki. gusa abatabizi nibo babigwamo bagizwe udukingirizo naho inyuma hari izindi nyungu za bamwe. ubwo abazi ubwenge nibabe bashaka icyo gukora cg se batahe basabe imbabazi Nkurunziza azazibaha nkuko natwe HE yazihaye ba Rwarakabije, Evode, nuriya minister ushinzwe impunzi. burya ibintu byose ni ukureba kure cyane. ukomeza umutwe bakawumena ugapfa bure!!!
Kanda hano umusubize

Rwanda - 26/08/2016 saa 13:53

Nibatahe bajye iwabo. Twe urunyanya rumwe ruragura Rwf 100, Karoti 1 iragura Rwf 100. Kandi mu burundi abaturage baratabaza ngo inyanya zirikubaboreraho, izindi zikagurwa ubusa kubera ko bazigurishaga mu Rwanda none bakaba barabihagaritse. Abarundi nibatahe rwose, icyo bakennye gusa ni amahoro,... kandi amahoro make nibo bayitera— nukugumuka gusa. Batagumutse babaho neza. Batubabarire batahe, iwabo ni amahoro.
Kanda hano umusubize

Ngunda - 26/08/2016 saa 15:36

Nibareke iyo micezo barimo bashyizwemo nabanyapolitiki badasobanukiwe.Ese mu Rwanda tujya tugumuka basha? Ikindi kandi nimwigumiraho Nkurunziza azasabako ategeka ubuziraherezo kandi yabonye ukwabandi babigenza, bamwe babisabwa nibiseke byuzuye inkangara kandi abarundi nabo bazi kuziboha abandi babishyira mwitegekonshinga bikagenda gutyo.
Kanda hano umusubize

Toto - 26/08/2016 saa 13:08

Nibagende aba ba Rugigana, ubwo rero ngo dutekereze ko bakunda abarundi ngo babuze ayo babafashisha. Izo miliyari bifuza gufashisha impunzi zitageze ku bihumbi 100 zishobora gufasha 10million z'abarundi bose mu gihe baba bari mu ngo zabo bakiteza imbere bose. Ariko c ko hari igihe igihugu cyagiye gushaka inkunga zo gufasha abanyagihugu ntahaboneke n'icya kabiri cy'aya. Abarundi bamenye ko ak'imuhana kaza imvura ihise batahe mu ngo zabo bage gukorera igihugu cyabo, amahanga ntacyo azabagezaho, aba bazungu batwanga twese ikidukwiriye ni ugushyira hamwe tukishakamo ibisubizo.
Kanda hano umusubize

timoteyo - 26/08/2016 saa 12:43

Nonese abo bantu nubwo ari impunzi ko bazi gukora mwabashakiye imirima bagahinga cg mukabaha uburenganzira bwo gukora ubucuruzi kubabishoboye cg bakajya gushaka imirimo nahandi
Kanda hano umusubize

- 26/08/2016 saa 14:24

wibagira vuba!!! imbere yo 1994 harya aba nyarwanda bari inzererezi!!!? hazogera igihe tumera nkakurya! mwabohoza urwanda!! harya nta banyarwanda bari barahungiye muburundi!!!? uvyuvuga witonde! ugerageze woze akanwa kawe! karacafuye! numwanda!!
Kanda hano umusubize

Otto von Eichmenn klaus - 26/08/2016 saa 12:41

Ubundi se. kuki badataha? ntibumvako abaturage bagenzi babo beyemeje ko uwo bahunze yatorwa ubuziraherezo!!! nibatahe niba badashaka kuzerera ubuziraherezo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X