Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Imishinga ya Miss Mpogazi Vanessa itumye abanza kwerekeza muri Korea y’Epfo mu mahugurwa

Miss Vanessa Mpogazi, igisonga cya kabiri cya MissRwanda 2016 agiye kwerekeza muri Korea y’Epfo mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri ku ikoranabuhanga nk’umwe mu mishinga arimo kwigisha urubyiruko hirya no hino mu gihugu.


Kuri uyu wa kabiri ni bwo biteganyijwe ko ahaguruka i Kigali yerekeza muri Korea. Ibi bikaba biri mu mushinga yerekanye ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda.

Si we gusa rero werekanye umwe mu mishinga yakora aramutse abaye nyampinga, ahubwo ni umwe mu bamaze kuyishyira mu bikorwa, kuko guhera muri Gashyantere 2016 amaze gusura ibigo by’amashuri yisumbuye bisaga 26 abishishikariza gukoresha ikoranabuhanga.

Miss Mpogazi abajijwe niba kuba agiye kujya hanze bitazatuma nawe aherayo nk’abandi banyampinga batakibarizwa mu Rwanda, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma agumayo kuko u Rwanda ari kimwe mu bihugu ku isi umuntu yakwifuza kubamo.

Yagize ati: "Ngiye mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri gusa. Narangira nzagaruka neza cyane!!Kuko inshingano nihaye ngomba kuzazisoza kandi ku kigero kitari gito."

Miss Vanessa yabyinjiyemo bwa mbere muri 2014 ahita aba Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba anayihagararira muri Miss Rwanda ariko ntiyabasha gutsinda.

Muri 2015 yongeye guhagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu nabwo agera ku cyiciro cya nyuma nabwo ntiyabasha kugera ku mwanya wa nyuma.

Ubu arimo arasoza amasomo ye muri Mount Kenya Universty mu ikoranabuhanga. Ari nabyo aheraho avuga ko no mu buzima bwo hanze azakomeza gukora uwo mushinga we.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndayishimiye jean claumi - 27/10/2016 saa 16:13

miss vanessa uzagera kunegozawe urubyiruko turagushyigikiye; abavuga ubusa bihorere tugezeho izo computer.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 25/10/2016 saa 19:49

Ariko ibi ntiwabivuga ku bakobwa bonyine, ahubwo na twe abahungu biratureba. Nuko nyine abakobwa bameze nka ya nsina ngufi icibwaho amakoma n'abahisi n'abagenzi, naho ubundi abakobwa beza ku isura bahinduka abasambanyi babitewe na twe abahungu kandi nyamara no ku mutima bari abaziranenge. Rero ubusambanyi bw'abakobwa 98% babuterwa na twe abahungu, kandi Bibliya ivuga ko "abagore ari inzabya zoroshye zidahwanije na twe gukomera". Rero niba abahungu bagira uruhare rutaziguye rwo kubagusha mu bishuko by'ubusambanyi, ku munsi w'imperuka abahungu bazacirwaho rino teka: “Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja." Mat 18:6
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 25/10/2016 saa 13:09

Ese mwaba muzi icyo imana ivuga ku bwiza?Ntabwo yo ireba uko umuntu asa mu maso,ahubwo ireba ku mutima.Urugero,umukobwa mwiza mu maso ariko ukora ibyaha (urugero ubusambanyi),imana imugereranya n'impeta ya zahabu iri ku izuru ry'ingurube (Proverbs 11:22).Kuba mwiza ni byiza.Ariko iyo uri mwiza ntushake imana kandi ngo wirinde ibyaha,ntabwo uzabona ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ugera ku myaka 30,ugatangira gucuya,hanyuma ugasaza nta muntu ukikureba.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X