Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umushinga wa Alain Mukurarinda ukomeje kubyara umusaruro mwiza muri muzika nyarwanda

Nyuma y’uko Alain Mukjurarinda atangije umushinga yise "Hanga Higa" ugamoje kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato ndetse bashoboye muzika, kuri ubu hatangiye kugaragara icyizere ko uyu mushinga waje muri muzika nyarwanda ukenewe cyane mdetse unafasha abatari kumenyekana no gushobora kugaragaza impano zabo ku bw’ubushobozi buke. Aha mu bahanzi bari kugaragaza ko bafite impano ndetse bakora umuziki unogeye amatwi harimo umuhanzi Kwihangana Elisha, ukoresha izina rya Elkey The Gift mu buhanzi bwe, akaba akomoka mu karere ka Rusizi.

Impano idasanzwe yo kuririmba iri kwigaragaza muri iyi minsi kuri uyu musore ukiri muto uzwi ku mazina ya Elkey The Gift nyuma yo gusohora indirimbo "Nyiramwiza",igatuma atoranywa mu bahanzi bemerewe gufashwa na Alain Mukurarinda, akomeje kandi kwereka abanyarwanda ko ashoboye kuko ari kugenda akora indirimbo wumva ko zikoranye ubuhanga ndetse zumvikana ko zakozwe n’umuhanzi ufite impano n’ijwi rihogoza.

Elkey kandi mu minsi ishize aheruka kwegukanaga umwanya wa 2 mu rwego rw’igihugu mu marushanwa y’Ubumwe n’Ubwiyunge ahembwa amafaranga angana miliyoni 1,5.

Kwihangana Elisha kandi uyu mwaka yaratoranyijwe mu bahanzi bazitabira irushanwa rya Kinyaga awards rigiye kuba kunshuro yaryo ya 3, aho ryavuye mu turere tubiri hakwiyongeraho akandi ka gatatu, kuri ubu rikaba rizahuza abahanzi bafite impano zihishe baturuka mu karere ka Rusizi, Nyamasheke ndetse na Karongi.

Uyu musore ufite ijwi ryahogoje benshi avuga ko kuba yaragize amahirwe yo gutsindira amafaranga mu marushanwa y’ubumwe n’ubwiyunge hari byinshi nk’umuhanzi ukizamuka ayo mafaranga agiye kumufasha mu bijyanye no kuzamura umuziki we nko gukora amashusho y’indirimbo ze no gutegura ibitaramo mu rwego rwo kwegera abakunzi be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange, aho avuga ko agiye kuva ku kuba umuhanzi wamenyekanye mu ntara y’uburengerazuba gusa ahubwo akagera ku rwego rw’igihugu, yewe ngo akaba yanaharenga akaba umuhanzi mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru imirasire.com Elkey yavuze ko kuba we afite amahirwe yo kwitabira amwe mu marushanwa ari inzira yo kumenyekanisha ibihangano bye dore ko ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya iri mururimi rw’igiswahili yise "Malikiya".
Malikiya by Elkay The Gift Jimmy Pro

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

larifa - 1/12/2016 saa 20:42

bravo ! turakwemera cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X