Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Imyambarire mibi ya Mico The Best ishobora kumuca burundu ku bafana

Umuhanzi mu njyana zitandukanye by’umwihariko Afro beat aratungwa agatoki n’abafana ko imyambarire ye ishobora gutuma bamucikaho burundu.

Ni nyuma y’igitaramo aherutse gukorera i Huye, aho ngo yagaragaye ku rubyiniro yambaye imyenda isa n’iyo bararana, ibintu bafashe nk’agasuzuguro gakomeye.
Mu gitaramo Mico aherutse gukorera Auditorium muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ubwo yageraga ku rubyiniro yabonye abafana basohoka uruhongohongo,ntiyasobanukirwa ikibitera.

Gusa byaje gutahurwa ko byatewe n’uburyo uyu musore yambara, aho abakunzi b’umuziki batatinye kuvuga ko ibyo ari uguhesha isura mbi abahanzi nyarwanda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umwe mu bafana yavuze ko Mico akwiye kuzajya abanza akareba aho agiye bikamuhesha ishusho y’ibyo akwiye kwambara kuko hari aho adakwiye kwisukira .

JPEG - 29.9 kb
Imwe mu myambarire ya Mico The Best

Aba bafana bahuriza ku cyintu kimwe cy’uko Mico iyo agiye gukora video yambara neza kugirango abantu bazamurebere mu yindi ndorewamo, byagera ku rubyiniro akambara ibidakwiye umuhanzi.

Uyu musore yakomeje gutungwa agatoki ko ategura ibitaramo nabi no kutaba mu mwuka w’igitaramo yakoze nk’uko bari bamwiteze, ibintu byababihiye dore ko ngo atazanye n’ababyinnyi.

Ku ruhande rwa Mico, avugana n’itangazamakuru yavuze ko n’ubwo ngo i Huye bamugaye, asanzwe akoresha uburyo yakoresheje,akabashinja ko batatumye abaririrmbira uko yari yabateguriye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Majyambere francois - 1/12/2016 saa 18:23

urajye unenga umuntu kubinu bigaragara
Kanda hano umusubize

Gisagara - 30/11/2016 saa 20:03

ubuse iyi nkuru yawe yerekanye iki ? nta nifoto werekanye yibyo byabaye i Butare ? aya ni amabwire
Kanda hano umusubize

raissa - 30/11/2016 saa 15:06

nago bazi ibigezweho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X